Ibi bintu n’ingirakamaro! Menya amasaha meza yo kuriraho ndetse n’ibyo ukwiye kurya by’ingirakamaro

Inganda z’ibyo kurya ndetse n’abahanga mumirire bakabaye bayobora abantu kandi babashishikariza ko hari amasaha akwiye yo gufatiraho amafunguro kandi akagirira umubiri akamaro aho guteza ibibazo, ariko twese aho tuva tukagera, dufata amafunguro kubera impamvu zinyuranye zirimo amasaha tukira cyangwa tuvira kukazi, uburyo dushonje, imiti turigufata ndetse n’amasaha imiryango, inshuti ndetse n’abo dukorana bafitiye umwanya ngo dusangire.

Hari abibwirako isaha yose wafatira amafunguro ntacyo itwaye, umushakashatsi bugaragaza ko amasaha turira ndetse n’ingano y’ibyo turya muri ayo masaha bigira uruhare muguhindura ubuzima bwacu bubi cyangwa bwiza.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu amasaha turiraho ari ingezi, turebe n’amasaha ukwiye gufatiraho amafunguro anogeye ubuzima.

Kuki amasaha turiraho ari ingenzi?
Benshi twibwirako ibyo twariye ari ingezi kurusha igihe twabirirye, ni iby’agaciro kwibuka ko umubiri yacu igogora muburyo butandukanye bitewe n’amasaha y’umunsi. Gahunda y’umunsi umubiri uba ufite uburyo wayiteguye, kuko mumasaha 24 hagomba kubaho no kuruhuka.

Kuba twabangamira gahunda y’umubiri igihe cyo kuruhuka ukaba ugogora, igihe cyo kugogora ukaba uruhuka bigira ingaruka k’ubwonko ndetse n’imikorere y’umubiri. Ubushakashatsi kandi buvugako, amasaha dufatiraho amafunguro ashobora kugena uburyo wibasirwa cyangwa ntiwibasirwe n’umubyibuho ukabije, kuringaniza isukari, diabetes ndetse n’ibindi.

Ni ayahe masaha meza ukwiye gufatiraho amafunguro?
Kugira gahunda ihamye yo gufata amafunguro umunsi kumunsi bigabanya ibiro, byongera imbaraga kandi bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandura nk’umutima, canseri, diabete ndetse n’izindi. Kumenya igihe cyiza kuri wowe biterwa n’imikorere y’umubiri wawe, rimwe narimwe bishobora kubanza kukugora ariko bikarangira ubigezeho.

Ibyo kurya bya mugitondo break-fast ( ni ingenzi)
Muri make ni amafunguro ufata mbere y’andi yose, abahanga bagaragaje amasaha meza yo gufata ifunguro rya mugitondo. Hari abanezezwa no kuyafata nyuma y’amasaha make babyutse abandi bagahitamo gutegereza ko inzara yiyongera, buriwese agira uburyo bumunogera.

Ubushakashatsibwagaragajeko gusimbuka ibyo kurya bya mugitondo, bishobora kubangamira imirire yawe,kuko bishobora gutuma urya byinshi igihe cyo gufungura, kurya ibiryo byinshi mugitondo ni byiza kurusha kubirya kuyandi masaha, ubundi kurya bigomba gukorwa mumasaha 12. Aya mafunguro agomba gufatwa hashije amasaha make ubyutse atarenze 2

Ibyo kurya bya sasita
Aya ni amafunguro afatwa nyuma y’amasaha make ufashe ayamugitondo, aya mafunguro ni ingenzi kuko yongerera umubiri imbaraga kandi akarinda kugira umubyibuho ukabije.

Amafunguro y’umugoroba
Abenshi usanga ariyo bagira ay’ingenzi ariko zibyo, kuko ay’ingenzi ni mugitondo na sasita, nimugoroba ni amafunguro afatwa habura amasaha 3 ngo uryame kandi ugafata ibyoroheje nk’imboga, imbuto ukirinda gufata ibinyambeke ndetse n’inyama zitukura kuko bigora igogora.

Utahanye iki?
Amasaha dufatiraho amafunguro ni ingenzi kuko agira uruhare runini mugutuma umubiri ukora akazi kawo neza, kurya mugitondo ni ingezi kandi ukarya ibiryo bifatika byuzuye, sasita nabwo ni uko ariko nimugoroba ukarya ibyoroheje nk’iboga n’imbuto kandi habura amasaha 3 ngo uryame

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.