Ibi bintu uko ari 7 nibyo bishobora kukwereka ko umuhungu mukundana atakubeshya ngo agushyire kukagozi

Mubyukuri buri mukobwa we aba akeneye umusore mwiza kuri we umukwiriye , uwo akaba ari wa musore uzamukundwakaza , akamwizera , akamuteteshya ndetse akanamubera uwo bazabana akaramata.

Biba bigoye ko umukobwa ashobora kumenya ko umusore bakundana atamubeshya , ariko nk’uko tubikesha urubuga elcrema hano twabateguriye ibintu byakwereka ko umusore ukunda by’ukuri nawe agukunda by’ukuri.

Ibi rero n’ibintu 7 byakwereka ko umuhungu mukundana atakubeshya

01.Aguha ikaze mu Isi ye ,mu buzima bwe bwose

Nubwo abagabo benshi barangwa no kutavuga amagambo menshi, yemwe ntube wanamenya ko bari mu rukundo, umusore ugukunda nyabyo aguha ‘karibu’ mu buzima bwe bwose ukamenya ibyo akora n’ibyo apanga kuzakora.

02.Akwereka inshuti n’abavandimwe be n’imiryango

Ni ikintu cy’ingezi cyane kuba umusore mukundana yakwereka inshuti ze, abavandimwe be n’abandi bagize imiryango kandi muba mutaratangira kubana. Ibyo byerekana ko nta buryarya abifitemo kuko iyo akubeshya yirinda ko bakubonana na we ngo bagire icyo bamubaza.

03.Akubonamo umuntu udasimburwa

Umusore ugukunda bya nyabyo akubonamo umuntu udasimburwa, w’indashyikirwa mu bandi kandi agahora abikugaragariza.

04.Ntabwo iyo mugiranye ibibazo abitindaho cyane

Ni ibintu bisanzwe kuba abantu bakundana bagirana ibibazo, ariko iyo umusore ugukunda bya nyabyo iyo mugiranye ibibazo akora ku buryo mubikemura mu buryo bwiza kandi nta komeze kubigira inzika cyangwa urwitwazo. Ngo nta yindi mpamvu ibitera ni uko aba agira ngo atazagutakaza wowe mukobwa kandi aguha agaciro.

05.Nta mikino agira ibintu byose avuga aba akomeje kandi ntacyo agukinga

Iyo umusore agukunda wenyine, aba aziko iby’imikino byarangiye. Aragufungukira, ntagire ikintu aguhisha ,iyo yatangiye kukugira umujyana we, icyo gihe ubona ko wamwigaruriye atakubeshya koko.

06.Aba ari kumwe nawe mu byiza no mu bibi

Umusore utakubeshya akuba bugufi niyo waba uri mu bihe bibabaje , afatanya nawe kubabara , akakwihanganisha kandi akagukomeza. Kuba hamwe nawe ni ikintu kingenzi kandi aba yumva ataba kure yawe

07.Aba akwereka ko akwizeye

Iyo umusore agukunda burya uba ugomba kumenya cyane uburyo akwizeramo cyane cyane nawe mubyo wiyizeraho cyangwa se n’ibyo wizera. Ibyo bikaba bisobanuye ko iyo ukundana n’umusore uba ukomba kumenya ibyo yizera kugira ngo ujye umenya uko ubifata.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.