Ibi byamamare byahisemo kugurana abana amafaranga

Bamwe muba byamamare (Stars) bakomeye ku isi, usanga barahisemo kutabyara, kuko baba bumva igihe kitaragera, cyangwa bizatuma umwuga wabo wakwangirika, mu gihe umwanya wabo w’akazi bagiye kuwusaranganya no kwita ku rubyaro.

Hari abantu batumva ukuntu umuntu ashobora gutunga za miliyari z’amadorari ya Amerika, ntiyifuze kugira umwana, nyamara abadafite amafaranga bakabyara benshi. Ibi hari abavuga ko kuba badafite abana batabyicuza, kuko ari cyo bahisemo, kabone n’ubwo baba barageze mu gihe cyo gucura.

Oprah Gail Winfrey

Oprah, umugore uzwi kuri televiziyo zose ku isi bitewe n’ibiganiro bye byakunzwe na benshi, kuri ubu abarirwa mu bagore b’abaherwe ku isi. Umutungo we ugera kuri miliyari 2.7 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 2,486 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva mu mwaka w’1986, abana n’umugabo umwe witwa Stedman Graham, ariko yahisemo gushyira umutima n’umubiri we mu kazi, aho ngo asanga atabonera umwanya uhagije umwana yabyara.

Oprah ariko, yatangaje ko yigeze gufatwa ku ngufu afite imyaka 14, ndetse ngo abyara umwana, ariko yaje gupfa nyuma y’amezi make. Yavuze ko aramutse abyaye, umwana we atamukunda nk’uko bikwiye, kuko atabona umwanya wo kumurera.

Avuga kandi ko atakoroherwa no kurera uruhinja rutazi kuvuga, kuko we ngo yumva umwana nibura yakwihanganira ari utangiye kuvuga, bakaganira akamubwira ikibazo afite niba gihari. Kubera izo mpamvu zose rero, Oprah yahisemo kubireka burundu, ahubwo ngo akajya afasha abana n’imiryango bababaye.

Oprah Gail Winfrey

Oprah Gail Winfrey

Jennifer Joanna Aniston

Umunyamerikakazi, akaba yarakunzwe kenshi muri sinema yagiye akina, ndetse wanabanye imyaka itanu mu nzu na Brad Pitt mbere y’uko abana na Angelina Jolie, mu mwaka wa 2017, umutungo we wabarirwaga kuri miliyoni 200 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 184 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo yari afite ayo mafaranga ariko, ntiyigeze atekereza kubyara umwana ngo basangire umutungo we. Abantu bagiye bavuga ko afite ikibazo cyo kubyara, ariko mu mwaka wa 2016 yatangaje ko atabyaye kuko ari ko yabihisemo.

Kuri we, asanga ngo umugore aba yuzuye ku giti cye, yaba abana n’umugabo cyangwa batabana, yaba yarabyaye cyangwa atarabyaye. Avuga ko abantu bavuze byinshi kuri we, ariko ko atitaye ku magambo y’abantu.

Yagize ati “Sinkunda ukuntu abantu bashyira igitutu ku mugore, bamwita ikigwari kuko atabyaye. Ibyo si byo na gato, buri wese afite icyo yahitamo”.

Uyu mukobwa w’imyaka 50, biragoye ko uyu munsi yafata icyemezo cyo kubyara umwana.

Jennifer Aniston

Jennifer Aniston

Cameron Diaz

Cameron Michelle Diaz w’imyaka 47, ntiyigeze aharanira kubona umwana mu buzima bwe. Umutungo we, kuri ubu ubarirwa muri miliyoni 140 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 128 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri we ngo asanga kurera umwana ari akazi katoroshye. Ati “Umwana, asaba kwitabwaho buri munsi, buri munsi kugera nibura agize imyaka 18. Kutagira umwana umuntu yakwibaza ko byoroshye, ariko ni icyemezo gikomeye. Nkunda kwita ku bantu, ariko sinigeze ntekereza kubikora ku bana banjye”.

Avuga ko atari kubona uko abifatanya n’akazi ke ko gukina sinema, kamusabaga gukora cyane no kutaguma hamwe.

Kuri ubu, Cameron Diaz, yasezeye ku kazi ke ko gukina films, avuga ko akeneye ubundi buzima bushya. Kuva mu mwaka wa 2015, Diaz abana na Benji Madden, uririmba injyana na Rock.

Cameron Diaz

Cameron Diaz

Kylie Minogue

Amazina ye yose ni Kylie Ann Minogue, ni umuririmbyikazi w’umunya Australia. Muri uyu mwaka wa 2019, umutungo we ubarirwa muri miliyoni 50 z’ama Euros, ni ukuvuga agera kuri miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kylie, avuga ko yahoze atekereza kubyara umwana, ariko akabura umugabo yifuza, ku buryo bakubaka bakanabyarana. Ku myaka 50, yatangarije ikinyamakuru Sunday Times ko atazi niba yabona uko abyitwaramo, mu gihe ku bw’impanuka, yisanze atwite. Yavuze ko kuri ubu ibyo kubyara bitakiri muri gahunda ze.

Kylie Minogue

Kylie Minogue

Lââm

Lamia Suber Naoui, uzwi ku izina rya Lââm, ni umuririmbyikazi ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Muri uyu mwaka wa 2019, niwe muririmbyi mu Bufaransa ubona agatubutse, aho afite amafaranga abarirwa muri miliyoni 75 z’ama Euros, ni ukuvuga agera kuri miliyari 75 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yamaranye imyaka 20 n’umugabo witwa Robert Suber ariko ntibigeza babyarana. Lââm, abinyujije ku gitangazamakuru cyo kuri interineti cyitwa ‘Non Stop People’, yagize ati “Sinshaka kubyara, sinigeze nanabitekereza. Nkunda abana, ariko bisaba icyemezo kidasanzwe kugira ngo ubyare muri iyi minsi. Hari abana benshi bakeneye ubufasha, nibo nzitaho”.

Lamia Suber Naoui / Lââm

Lamia Suber Naoui / Lââm

Naomi Campbell

Naomi Elaine Campbell, ni Umwongerezakazi, akaba azwi mu bijyanye no kumurika imideli no gukina sinema. Ku myaka 49, abarirwa mu bagore bafite amafaranga atari make, kuko ubu afite agera kuri miliyoni 48 z’amadorari ya Amerika, asaga miliyari 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko yifuza rwose kugira umwana, ariko ko atazi neza inzira yabicishamo. Avuga ko atazi niba yakwemera agatwita akabyara, niba yarera umwana atabyaye, cyangwa niba yashaka umugore umutwitira umwana.

Avuga ariko ko ibi byose yabikora afite umugabo babana, kuko atifuza kurera umwana wenyine. Aganira n’ikinyamakuru ‘ES Magazine’, yagize ati “Kugeza ubu ndacyatekereza kugira umwana. Kandi uko mbona siyansi yateye imbere, nshobora kuzabikora igihe nzabishakira”.

Naomi Campbel

Naomi Campbel

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.