Ibibuga by’indege biratangira gukora nk’uko bisanzwe guhera tariki 01 Kanama 2020

Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko guhera ku itariki ya 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera gukora nk’uko bisanzwe, byakira indege zose nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.


Itangazo iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, rivuga ko ibibuga by’indege by’u Rwanda bigiye kongera kwakira indege ziri muri gahunda y’ubucuruzi, ariko abagenzi, abatwara indege n’abakozi bazo bakazagomba kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo kurwanya Covid-19.

Muri ayo mabwiriza harimo ko abagenzi, barimo n’abahagarara gato bagakomeza (Transit), bakigera mu Rwanda bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mbere y’amasaha 72 kandi kikerekana ko ari bazima.

Abagenzi bazaba baje mu Rwanda, bagomba kuzahita bongera bagapimwa iyo ndwara, bagategereza igisubizo mu masaha 24, hagati aho bakazaba bari mu mahoteli yateganyijwe mbere y’uko ibisubizo biboneka, ariko bakazaba ari bo biyishyurira.

Ibibuga by’indege kimwe n’imipaka muri rusange byari byarafunzwe guhera muri Werurwe uyu mwaka wa 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyageze mu Rwanda, ariko indege zitwara imizigo zo zikaba zarakomeje gukora.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.