Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) hamwe n’impuguke mu by’ubukungu, baraburira abantu ko ibiciro by’ibicuruzwa bishobora gukomeza kuzamuka mu buryo budasanzwe bitewe ahanini n’imihindagurikrie y’ibihe, kuzamura ibiciro by’amashanyarazi ndetse n’icyorezo cya Coronavirus
Abikorera na bo bongeraho ko uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruzamuye ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli, amashanyarazi n’amazi, na bo ngo bahita bazamura ikiguzi cy’ibyo bakora, mu rwego rwo kwirinda igihombo.
Umucuruzi w’inyanya mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali agira ati “Ibintu byarahenze cyane, aho ubona sereri igura amafaranga 200! Ubu abenshi bararya ‘sauce tomate’ gusa kubera ko inyanya zihenze, urababwira ibiciro bagasubira inyuma”.
Muri iryo soko, umuceri uragurishwa amafaranga 1,000frw ku kilo(kg), inyanya ni 1,100frw/kg, imineke 700frw/kg, imyembe 1,500frw/kg, amatunda 1200frw/kg, ibitoki 300frw/kg, ibirayi(kinigi nimero ya mbere biragurishwa amafaranga 450frw/kg, isukari ni amafaranga arenze 1000frw/kg.
Ibiciro by’ibyatunganyirijwe mu ruganda nk’imigati, byo ngo bihora bizamuka buri gihe uko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, icy’amazi ndetse n’amashanyarazi cyiyongereye, nk’uko bishimangirwa n’umwe mu bakozi b’uruganda rw’imigati rwitwa La Galette.
Agira ati “Tumaze kuzamura igiciro inshuro ebyiri kuko hari igihe mazutu yazamutse hamwe n’amazi, twagiye twongeraho amafaranga igiceri cy’ijana ku giciro cya buri mugati. Ubwo amashanyarazi yazamukaga nabwo twongeyeho amafaranga 100 ku giciro cy’umugati kuko mazutu iradutwara amafaranga menshi agera ku bihumbi 300 ku munsi”.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, akomeza ashimangira ko kuzamura igiciro cy’amashanyarazi mu kwezi kwa Mutarama, ngo byatumye igiciro cy’ibiribwa cyiyongera ku rugero rwa 7.3%, hakiyongeraho n’uko ibiribwa ngo byabuze kubera ibiza byatewe n’uko imvura y’umuhindo yatinze kugwa, aho igwiriye nabwo ngo ikaba yarangije ibiribwa byinshi.
Hari abikorera barimo Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali(BK), basaba ko Leta y’u Rwanda yatangira gushaka ahandi yatumiza ibicuruzwa hatari mu Bushinwa, kuko icyorezo cya Coronavirus ngo kimaze guhagarika itumizwa ry’ibiricuruzwa bingana na 20% by’ibyo u Rwanda rukura hanze.
Impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka akomeza avuga ko aho bigeze ibintu birimo na peteroli ngo bigiye guhenda, kuko u Bushinwa bufatwa nk’uruganda rutanga ibintu bitandukanye isi ikeneye, rukanagura peteroli nyinshi.
Mu gihe ibihugu bicukura peteroli bitakaje isoko ry’u Bushinwa kubera kurushyira mu kato ka Coronavirus, ngo bizaba ngombwa ko ibihugu bigurisha ibintu nk’iby’u Bushinwa bwatangaga, byigiriza nkana ku bindi cyane cyane ibikennye nk’u Rwanda.
Kaberuka agira ati “Ibintu byose bikoreshwa mu nganda biva mu Bushinwa duhereye ku bijya mu nganda z’imyenda, mu bwubatsi, ibyuma, ibicuruzwa bizabura kandi nibibura igiciro kizahita kizamuka kuko ibindi bihugu bikora ibyo bicuruzwa ari bike.
Banki Nkuru y’u Rwanda yavugaga ko ibiciro muri rusange byazamutse ku rugero rwa 6% mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 kandi ko bizakomeza kuzamuka ku rugero rurenze 5% muri uyu mwaka mu gihe icyorezo cya Coronavirus gihagaze kuri ubu, ariko nta cyizere.