Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:

Ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse (Photo:Internet)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse (Photo:Internet)

Igiciro cya Essance/Gasoline (Lisansi) i Kigali, ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1088 kuri litiro.

Igiciro cya Mazutu/Diesel i Kigali, ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1073 kuri litiro.

Ugereranyije n’ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaherukaga gutangazwa na RURA mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2020, ibi biciro byagabanutse.

Icyo gihe RURA yari yatangaje ko igiciro cya Lisansi kitagombaga kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,091 kuri litiro mu Mujyi wa Kigali, naho litiro ya Mazutu ikaba itaragombaga kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,084 mu Mujyi wa Kigali.

Iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, ribivuga.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, avuga ko kuvuga ko ibiciro byagabanutse, biterwa n’uko igiciro cy’akagunguru ka peterori ku isoko mpuzamahanga kiba gihagaze.

Uyu muyobozi kandi avuga ko igiciro cy’ibikomoka kuri peterori gishobora kwiyongera cyangwa kikagabanuka, bitewe n’ubwikorezi ndetse n’ubwishingizi bwabyo.

Avuga ko nubwo umuntu atahita abihuza n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Bushinwa n’ibindi bihugu ku isi, peterori u Bushinwa bwajyaga bugura na yo yagabanutse, bikaba bivuze ko peterori yabaye nyinshi ku isoko, bikaba byatuma igiciro cyayo kigabanuka.

Ati “Ikintu cyonyine umuntu yavuga ni uko kubera ibibazo biri mu Bushinwa, peterori u Bushinwa bugura muri iyi minsi yagabanutse. Iyo rero yagabanutse, bivuze ko peterori iri ku isoko iba yabaye nyinshi ugereranyije n’iyo abantu bari kugura, bigatuma igiciro kigabanuka. Ni yo mpamvu wenda byahurirana na Coronavirus”.

Uyu muyobozi avuga ko ibiciro bitangazwa ari ibyo mu Mujyi wa Kigali, ariko ko batareba ikiguzi cy’ubwikorezi ku bajya gucururiza mu Ntara.

Yongeraho ko muri rusange nta hantu hakunze kugaragara abagurisha ibikomoka kuri peterori ku giciro kirenze kure icyo muri Kigali, ariko ko haramutse hari aho bigaragaye na byo babyinjiramo bakabikemura.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.