Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gikora imiti cyitwa Gilead Sciences cyatangaje ko umuti witwa Remdesivir ufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ugiye kuzajya ugurishwa amadolari ya Amerika 390 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 370) kuri buri gacupa; cyangwa se amadolari 2340 (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 200) mu gihe cy’iminsi itanu uyu muti ushobora gufatwamo.
Gilead Sciences ivuga ko iki giciro ari cyo kizajya gicibwa Guverinema za USA ndetse n’ibindi bihugu bikize ku rugero rumwe mu rwego rwo kwirinda ibiganiro bishobora gutuma gutangira gukoresha uyu muti bitinda.
Umuyobozi wa Gilead Sciences, Daniel O’Day yagize ati “Twifuza ko nta kibangamira ikoreshwa ry’uyu muti mu kuvura abarwayi. Iki giciro kizatuma abarwayi bose ku isi hose babasha kubona uyu muti.”
Ku kibazo cyo kuba igiciro cy’uyu muti gihanitse cyane, Gilead ivuga ko iyo urebye amahirwe ahari yo kugabanya amafaranga ibitaro byasohoraga, n’amahirwe yo kurokora ubuzima bw’abantu, amadolari 390 ari munsi cyane y’agaciro uyu muti ufite.
Mu gihe ibi biciro bireba abarwayi bafite ubwishingizi bwa Leta, abarwayi bafite ubundi bwishingizi bw’ibigo byigenga, bo bazajya batanga amadolari 3,120 mu gihe cy’iminsi itanu (ni ukuvuga angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 992).
Ku rundi ruhande, mu gihe ibi biciro bireba abaturage b’ibihugu bikize, Gilead Sciences ivuga ko yagiranye amasezerano n’ibigo bikora imiti mu buryo buhendutse (generic manufacturers) kugira ngo bikore Remdesivir ku buryo izacuruzwa ku masoko yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi ku gicirio kiri hasi.
Hari hashize amezi abiri Gilead Sciences ihawe uburenganzira bwo kuvura abarwayi ba Covid-19 ikoresheje Remdesivir, ariko ubu nibwo itangaje ibiciro by’uwo muti.