Ibicuruzwa birenga 1500 bigomba kwandikishwa bitarenze 31 Werurwe 2020- FDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda Food and Drugs Authority -Rwanda FDA), cyagaragaje urutonde ruriho ibicuruzwa 1,534, ahanini bijya mu mubiri w’umuntu, mu kanwa ndetse n’ibyo kwisiga, gishyiraho n’amafaranga yo kwandikisha buri bwoko bw’igicuruzwa, ndetse kikaba cyaranashyizeho itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2020 yo kubyandikisha.

Inzoga zaba izikorerwa mu Rwanda cyangwa hanze, ziri mu bigomba kwandikishwa (Ifoto:Internet)

Inzoga zaba izikorerwa mu Rwanda cyangwa hanze, ziri mu bigomba kwandikishwa (Ifoto:Internet)

Urugero nko kwandikisha umuti waba uvura abantu cyangwa uvura inyamaswa ukorerwa mu Rwanda, umucuruzi azajya yishyura ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda, naho umuti nk’uwo uturuka hanze ukazishyura Amadolari ya Amerika 1,250 (asaga miliyoni imwe y’Amanyarwanda).

Hari kandi inzoga zisembuye na za divayi zaba izikorerwa mu Rwanda n’izituruka hanze, kuzandikisha bizajya bitwara agera ku bihumbi 500 by’Amanyarwanda.

Bamwe mu bacuruzi b’ibintu bitandukanye, cyane cyane ibiribwa, ibinyobwa, imiti n’ibindi byaba ibikorerwa mu gihugu n’ibiva hanze, binubira amafaranga bashyiriweho yo kubyandikisha bavuga ko ari menshi kandi baba batanze umusoro.

Babitangaje kuwa kane tariki 6 Gashyantare 2020, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda Food and Drugs Authority -Rwanda FDA) cyagiranaga ibiganiro n’abo bacuruzi, kibagaragariza ibiciro by’uko buri kintu kizajya cyishyura kugira ngo cyemererwe kujya ku isoko.

Umwe mu bitabiriye icyo kiganiro, Mauro Pavesi, ucuruza inzoga zisembuye zituruka hanze, avuga ko acyumva icyo cyemezo byamuhungabanyije ku buryo yumvaga yahagarika ubucuruzi.

Mauro ngo yifuza ko bakoroherezwa ntihabeho guhagarika bizinesi zabo

Mauro ngo yifuza ko bakoroherezwa ntihabeho guhagarika bizinesi zabo

Agira ati “Nkimara kumva iby’iki cyemezo, byari mu Gushyingo umwaka ushize, nahise numva mpungabanye, nta wari uzi uko bimeze, niba ibyo twatumizaga hanze bihagaze, nanatekereje gufunga bizinesi yanjye. Natangiye kubaza abo dukora bimwe numva nta cyo babiziho, bihebye, ubwo turategereza ngo turebe aho byerekera”.

Ati “Icyakora inama y’uyu munsi yabaye nziza, kuko RFDA yumvise ibibazo byacu ku buryo hari bimwe mu byemezo byorohejwe. Ikindi ni uko bemeye ko dukomeza kuganira, cyane ko hari ibigo byari byiyemeje kuba byakwimurira ibikorwa byabyo mu bindi bihugu, igikuru ni uko twese twumva akamaro k’ibyo byemezo”.

Hakizimana Joseph, umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi mu ruganda ENAS ruvanga amafumbire, rukanatunganya ikawa icuruzwa hanze, avuga ko gucibwa ariya mafaranga bishobora gutuma n’ibiciro by’ibyo bakora bizamuka.

Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya wo gusobanura ibibazo byabo

Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya wo gusobanura ibibazo byabo

Ati “Ikibazo gihari ni icy’amafaranga agiye gucibwa abacuruzi, ni ngombwa ko agabanuka kuko ibiciro by’ibyo dukenera biva hanze n’ibyo tujyana yo bishobora guhita bizamuka bikagira ingaruka ku bahinzi cyangwa abaturage muri rusange. Gusa turacyaganira, cyane ko bavuze ko igiciro bashyizeho gishobora kongera kwigwaho ari na cyo twifuza”.

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr. Charles Karangwa, avuga ko ari ngombwa ko ibyo bicuruzwa byandikwa hagamijwe ko hacuruzwa ibyujuje ibisabwa.

Ati “Nyuma y’ibiganiro tugiranye n’aba bashoramari, twese twumvikanye ko ibintu byose biri ku isoko byandikishwa kugira ngo bimenyekane ndetse tumenye n’ubuziranenge bwabyo. Ibyo ni byo bizatuma dushobora kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse na bizinesi zihari twanga ko ziganwa”.

Dr. Karangwa avuga ko hari ibishobora guhinduka ku byemezo byari byafashwe

Dr. Karangwa avuga ko hari ibishobora guhinduka ku byemezo byari byafashwe

Ati “Twemeranyijwe kandi ko tugiye kureba ku biciro byateganyijwe, bibe byagabanywa mu rwego rwo kwanga ko byatuma ibicuruzwa bizamura igiciro bikabangamira umuguzi. Twemeye ko tugiye kubirebaho dufatanyije n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF)”.

Yakomeje avuga ko itariki ntarengwa yo kwandikisha ibicuruzwa igumaho, icyakora ngo uzabona ashobora gukererwa, yabivuga ikibazo cye kikigwaho.

Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda 647 zikora ibiribwa n’ibinyobwa, hakaba hari n’izindi enye zizakora ibjyanye n’imiti zizatangira gukora umwaka utaha nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Rwanda FDA.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.