Polisi y’u Rwanda yategetse ibigo bifite abakozi benshi guhagarika uburyo byakoreshaga bibatwara mu modoka zabyo ahubwo ko bagomba gutwarwa mu buryo rusange kandi bubahiriza amabwiriza yo gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Polisi ibitangaje nyuma y’uko igihe cyo kuguma mu rugo cyongerewe kugeza tariki ya 30 Mata 2020 mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihu CP Jean Bosco Kabera, abinyujije mu itanganzo yasomeye kuri Tereviziyo y’u Rwanda, yatangaje ko ibigo n’abikorera basanzwe bafite abakozi benshi batwarwaga n’imodoka zabyo bihagaze kugira ngo hakomeze kwindwa ikwirakwizwa rya COVID-19.
Agira ati “Icyo twibutsa gikomeye ibigo n’abikorera n’abantu ku giti cyabo, ni uko ibigo bifite abakozi benshi nk’amabanki n’ibigo by’amasosiyete y’itumanaho n’ibindi bigo bifite abakozi benshi bemerewe gukora akazi nk’uko amabwiriza abiteganya, abo bakozi bose bagomba kugenda mu modoka rusange”.
Ati “Ibyo kandi bigomba gukorwa hubahirizwa amabwiriza, urugero niba imodoka isanzwe itwara abntu 30 igomba gutwara abantu 15. Abakozi bazongera kugaragara ko batwara ibinyabiziga byabo, iby’ibi bigo, bazafatwa kandi bahanwe ku buryo bukomeye”.
CP Kabera kandi yatangaje ko abantu bafite imodoka zizwi nka JP cyangwa amavatiri na bo barebwa n’iki cyemezo, kuko batemerewe kurenga babiri mu modoka igihe bagiye mu ngendo za ngombwa zemewe gukorwa nko kwa muganga no kujya guhaha.
Ibyo kandi binareba nk’uko bisanzwe imodoka zitwara ibicuruzwa zemerewe kuko na zo zitagomba kurenza abantu babiri, ni ukuvuga umushoferi n’umwungirije.
Agira ati “Imodoka ntoya za kamyoneti, ivatiri n’amajipe ntizigomba gutwara abantu barenze babiri igihe bibaye ngombwa, imodoka zigenewe gutwara ibiribwa na zo ntizemerewe gutwara abantu barenze babiri, ni ukuvuga umushoferi n’umwungirije”.
Umuvigizi wa Polisi y’Igihugu yihanangirije kandi abantu batwara ibinyabiziga babeshya abapolisi ko bagiye mu bikorwa byemewe bakigira mu zindi gahunda zinyuranyije n’amabwiriza, ko bazajya bahanishwa igifungo no gucibwa amande hanyuma n’ibinyabiziga byayo bigafatirwa kugeza igihe ‘Guma mu rugo’ izarangirira.
Abateganyirijwe ibihano bikomeye kandi harimo abishyira hamwe bakanywa inzoga, abakorera siporo hanze n’abasengera hamwe.
Polisi y’Igihugu isaba abajya gukora serivisi za buri munsi bakenera mu ngo nko guhaha, ko bajya bakora gahunda y’icyumweru kugira ngo babikorere rimwe birinde ingendo nyinshi.