Ibigo bitandukanye byanenzwe gukoresha nabi umutungo wa Leta

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, yamurikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2019.

Umugenzuzi Mukuru w

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, ubwo yarimo ageza Raporo ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi

Iyo raporo igaragaza ko muri 2019 amafaranga yakoreshejwe nabi, ni ukuvuga nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira, ndetse n’ayanyerejwe, yiyongereye akagera kuri miliyari zirenga umunani na miliyoni magana atandatu, mu gihe muri 2018 yari miliyari eshanu na miliyoni magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bivuze ko ayakoreshejwe nabi yiyongereyeho miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda muri 2019 ugereranyije n’ayakoreshejwe nabi muri 2018.

Obadiah Biraro yasobanuye ko uyu mwaka hagenzuwe inzego za Leta 165 zingana na 80% by’inzego zigenerwa ingengo y’imari. Ni mu gihe mu mwaka wabanje hari hagenzuwe 86,06% by’ingengo y’imari yatanzwe.


Iri gabanuka ry’inzego zagenzuwe ngo ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyadindije byinshi mu bikorwa, biyo bituma hari inzego icyenda (zingana na 7,1%) zikirimo kugenzurwa.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko habaye ukwiyongera kw’ibirarane by’amafaranga ya Pansiyo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)kigenera abageze mu zabukuru.

Inkuru Kigali Today ikesha RBA ivuga ko muri 2017, ibi birarane byari miliyari 14 na miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko byageze ku itariki 30 z’ukwezi kwa Gatandatu muri 2018 ibi birarane bimaze kuba miliyari 17 n’ibihumbi 900 by’Amafaranga y’u Rwanda.


Iyi raporo kandi igaragaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) gishobora guhomba miliyari ebyiri na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko gifite ibikoresho bishaje bidakoreshwa, hari ibikoresho byibwe ntibyagaruzwa, ndetse n’ibyaburiwe irengero ubwo byari biri mu bubiko.

Abakoze igenzura banasanze hari amazi atunganywa na WASAC ariko ntagurishwe. Umwaka w’ingengo y’imari ushize, aya mazi yatunganyijwe ntiyagurishwa, ngo yashoboraga kwinjiriza iki kigo miliyari eshanu na miliyoni 700 iyo aza kugurishwa ku giciro gito, cyangwa se akaninjiza miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda iyo aza kugurishwa ku giciro cyo hejuru.


Ngo hari n’ibikorwa remezo byubatswe na WASAC ariko ntibyakoreshwa bifite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kugezwaho n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’Umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30/06/2019, Abagize Inteko Ishinga Amategeko batanze ibitekerezo kuri iyo raporo, banabaza ibibazo bitandukanye, ariko banenga n’ibigo byakoresheje nabi umutungo wa Leta birimo WASAC, n’ibindi.



Amafoto: Inteko Ishinga Amategeko

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.