Mu myaka yo ha mbere benshi bari bazi ko bikorwa n’ ibyamamare bimaze no kwigwizaho agatubutse, gusa mu gihe cya none bimaze kugerwaho ko abiganjemo urubyiruko bashyirisha imitako ku menyo (dental jewelries), ibiri guteza ubwiyongere bw’ishakishwa ry’amabuye y’agaciro arimo aya zahabu na diyama (diamants).
Iyo mitako isanganwe abakiliya bimena biganjemo ibyamamare mpuzamahanga birimo n’abo mu gihe cya none, barimo Rihanna, Travis Scott, Kourtney Kardashian, Katy Perry, Billie Eilish, Rosalia, Drake n’abandi.
Kimwe mu bigaragaza ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’iyo mitako ni imbuga nkoranyambaga ziganjemo izikoreshwa n’urubyiruko cyane, aho nko ku rubuga rwa Tik Tok bigaragara ko amagambo ayerekeyeho amaze gushakishwa inshuro zisaga miliyoni 394,8.
Ikinyamakuru 7 Sur 7 kivuga ko abagize umwuga ibyo gushyira iyo mitako ku memyo mu Bubiligi barimo Kamillia Sain, Regula Perschak na Marthe Vannieuwenhuyse, bavuga ko bahorana abakiliya iminsi yose ndetse byagera mu gihe cy’impeshyi bikaba akarusho.
Banongeraho ko umubare munini w’abakiliya bagira ari urubyiruko ruri mu myaka iri hagati ya 18 na 25, naho nka 90% bakaba igitsinagore.
Iyo hashyirwa iyo mitako ku menyo ntihakoreshwa amabuye y’agaciro abonetse yose kuko hari n’ashobora guteza ibibazo mu kanwa, ibituma hakoreshwa ay’indobanure cyane cyane yo mu bwoko bwa zahabu na Platinum.
Umuganga w’amenyo, Dr. Anjali Rajpal ukorera muri Amerika akaba anamenyereweho kuba inzobere mu gushyira zahabu ku menyo, yavuze ko kugira ngo bagushyirire zahabu ku menyo yose bisaba kwishyura hagati ya 10.000$ na 15.000$.
Ibyo biciro kandi bigenda bihindagurika akenshi bikaniyongera bitewe n’igihugu iyo serivisi itangiwemo.
Iyo zahabu ishobora gushyirwaho n’ufite ubumenyi muri ako kazi, ariko si ugupfa kuyikuraho uko wiboneye kuko byo bikorwa hari umuganga ufite ubumenyi mu kubungabunga amenyo.Ni kimwe no kuyikorera isuku, kuko bikorwa na muganga w’amenyo.
Iyo mitako ishobora kumara ku menyo igihe kiri hagati y’amezi abiri n’umwaka, gusa hari abo itangira kwangirika mu gihe cy’amezi atandatu igatangira no kuvaho.
Hari ingaruka
Abaganga b’amenyo , Laurence Amand na Frank Herrebou bo mu Bubiligi nka kimwe mu bihugu bifite ubwiyongere bw’urubyiruko rushyirisha iyo mitako ku menyo, barwibutsa ingaruka mbi zibirimo.
Bakomoza ku kuba ikoma mu nkokora kuba wakoza neza amenyo mu buryo busanzwe, ibintu byatuma hinjiramo udukoko twangiza akaba yanacika, cyangwa bigateza ubundi burwayi bwo mu kanwa