Ibijya gushya birashyuha! babayeho inshuti none byajemo no gufungwa / Ese The Ben na Coach Gael bapfa iki gikomeje gukuza urwango? Dore uko ibyaba bagabo bikubiye imbuga nkoranyambaga byifashe!

Ku wa 7 Kanama 2022, Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben yigishije urukundo mu gihe cy’iminota isaga ibiri mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, abantu ntibamwumva ariko yeruraga ikibazo afitanye na Karomba Coach Gael, cyagejeje ku gihombo cy’arenga za Miliyoni ku bari bamutumiye muri kiriya gitaramo.

Byari ugukira no gupfa! The Ben yamaze ukwezi kurenga atarashyira umukono ku masezerano n’abamutumiye muri ‘Rwanda Rebirth Celebration’, yabunzaga imitima azirikana neza ko amakimbirane afitanye na Coach Gael ashobora kuzakururuka.

Reka muri iyi nkuru ntitugaruke cyane ku gikombo abateguye iki gitaramo bahuye na cyo, uko urubuga rwacururijweho amatike rwinjiriwe kugeza havuyemo ibihumbi 120Frw, ukuntu abaterankunga bakuyemo akabo karenge ku munota wa nyuma, uko abahanzi bagiriwe inama yo kutaririmba muri iki gitaramo, ahubwo twite cyane kuri The Ben na Coach Gael.

The Ben ntaravuga mu izina ikibazo afitanye na Coach Gael usanzwe ari ‘Executive Producer’ wa 1: 55 Am ariko nawe amaso n’amatwi biraguha.

Ku mbuga nkoranyambaga huzuye ibiganiro byinshi bivuga kuri aba bombi, urwango ruri mu muziki w’u Rwanda n’ibindi bigaragaza ko biteye impungenge.

Mu bitaramo bibiri yakoreye mu Burundi, The Ben yarumye ahuha avuga ko hari abantu bashatse kwica ibitaramo bye. Ijambo yavuze yarihuje n’isengesho, asaba abantu gukundana bakarenga iby’isi buri wese azasiga akitahira kwa Jambo.

Yagize ati “Twese duhora dusaba gutsinda umwanzi, akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose. Umwanzi uguhiga, ukurwanya, aho uri hose azahora atsindwa ibihe byose mu izina rya Yesu.”

Uyu mugabo witegura kurushinga yaranzwe n’amarira, rimwe na rimwe agafatwa n’ikiniga ku buryo ageze aho avuga ko hari abantu bashatse kwica igitaramo cye bitumvikana neza. Yaravuze ati “Hari abantu bashatse kwica igitaramo cyanjye.”

The Ben yabaye nk’ugaragaza ikibazo noneho. Yumvikanisha ko intambwe yose atera Coach Gael aba ayireba. Yavuze ati “Hari abantu bakurwanya ahantu hose ugenda, abakugirira ishyari, abakuvuga amagambo, iki gitaramo turi gutegura aha ngaha abantu barakirwanyije ariko Imana irabikora.”

Uyu munyamuziki ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ibyo avuga atari inkuru nshya mu matwi ya benshi, kuko byamenyekanye, ariko ntiyavuze mu izina utuma buri gihe ahorana umutima udiha. Ati “Abenshi mwarabyumvise.”

Yisunze indirimbo ye yise ‘Ndaje’ ihimbaza Imana, The Ben yarayivuguruye abwiriza abarundi, aririmba abwira buri wese kwitandukanya n’ikibi, kandi ko gutsinda umwanzi bisaba kugira umutima ucyeye. Ati “Niwifuriza mugenzi wawe ineza, Imana izaguha umugisha, ndabigusezeranyije.”

Ukoze isesengura muri iri jambo, The Ben yanasabye abantu kutifatanya n’abatamwifuriza ineza. Yavuze ibi nyuma y’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko Coach Gael hari abantu yakoresheje mu rwego rwo gusenya igitaramo cye.

Yavuze ati “Uzitandukanya n’abategura imigambi mibi. Ntabwo naje kubwiriza ariko nziko iri jambo riturutse ku Mana.”

Mbere y’uko The Ben ataramira mu Burundi, Coach Gael yanditse kuri konti ya X yahoze yitwa Twitter, ku wa 26 Nzeri 2023, ubutumwa yaherekesheje amashusho, asaba buri wese kumubaza ikibazo ashaka kuko yiteguye kubisubiza.

Mu magambo ye yagaragaje ko yiteguye kuvuga birambuye kuri buri kimwe yavuzweho ataboneyeho umwanya wo gusubizaho. Ati “Nyuma yo kumva amagambo amaze iminsi amvugwaho muri iyi mihanda, bwa mbere ngiye gusubiza ibibazo byose mwaba mufite.”

Ukoresha Laurette Mwiza yamubwiye ko yiteguye kwumva icyo azavuga ku byavuzwe cyane mu itangazamakuru ko yashatse kwica igitaramo cya The Ben.

Yamubajije ati “Ese ko twumvise ibihuha ngo washatse guhagarika igitaramo cya The Ben. Byaba aribyo? Ukeka ko abantu babivuga baba babiterwa ni iki?”

Juru Stori nawe yabajije Coach Gael niba koko hari ibibazo afitanye na The Ben, ariko kandi arenzaho kumubaza niba ibi bibazo bafitanye hari icyo byungura mu muziki bakora. Ukoresha izina rya Kigali Eagle we yagize ati “Haba hari ikibazo kiri hagati yawe na The ben? Niba ntacyo se, hari ikigeze kibaho?”

Ukoresha izina rya Missed Call we yavuze ko yiteguye kumva icyo Coach Gael azasubiza ku byavuzwe ko yakubise urushyi Muyoboke Alex ubwo bari kuri Onomo Hotel. Yanabajije Coach Gael niba hari ubufasha yaha The Ben igihe yaba amwitabaje.

Undi yaranditse aramubaza ati “Coach ese ibintu bavuga byo kugambanira igitaramo cya Ben koko ni byo? Cyangwa barakubeshyera kuko bamwe baravuga ko watanze amafaranga i Bujumbura ngo ‘concert’ ya Ben ipfe.”

Akomeza ati “Ese Ben mupfa iki niba atari ibanga kuki uta ‘postinze’ show afite i Burundi nk’umunyarwanda w’iwanyu.”

Twahirwa Didier we yasabye Coach Gael kugira icyo avuga ku kuba hari abanyamakuru yishyura kugirango basebye Meddy na The Ben, amubaza icyo apfa na The Ben mu gihe hari ikiganiro yigeze kubona bari kumwe bahuje urugwiro baganira ku rubuga rwa Youtube.

The Ben avuga ko hari abantu bakomeza kumugendaho umunsi kuwundi bashaka kumwicira gahunda zimwe na zimwe zirimo n’ibitaramo ngo ahombe.

Coach Gael amenyekanye vuba mu Rwanda ariko yazanye impinduka nyinshi zatumye yamamara cyane cyane zirimo na Studio ikoreramo Element na Bruce Melodie

Benshi bakomeza kugereranya The Ben na Bruce Melodie nubwo we yemera ko ari mukuru we , ahubwo bameze nk’amakipe afite abafana bayavugaho uko babyumva.

Eric X Dealer umaze igihe kinini mu myidagaduro yo mu Rwanda ubu ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho kwiba terefone ya The Ben , bivugwa ko yari yayitumwe na Coach Gael kubera ibiyirimo.

Inkomoko y’iyi nkuru ni ku kinyamakuru cya Inyarwanda cyayishyize hanze.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.