Ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga byaragabanutse muri 2019/2020

Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko umusaruro w’ibyoherezwa hanze wagabanutse uretse icyayi cyashoboye kuzamuka. Ibi byagize ingaruka ku mafaranga u Rwanda rwagombaga kwinjiza muri 2019/2020 angana na Miliyoni 593 z’Amadolari ya Amerika.

Baratunganya ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga

Baratunganya ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga

Hashingiwe ku mibare y’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku matungo, NAEB igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 u Rwanda rwohereje hanze y’igihugu ibiro 37,235,275 byinjije Amadolari 63,982,708 mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 u Rwanda rwohereje hanze umusaruro ungana n’ibiro 36,341,169 byinjirije Amadolari 41,887,372.

Umusaruro w’imboga zoherejwe hanze muri 2018/2019 ungana n’ibiro 26,751,720 byinjije Amadalori 15,638,674, naho ibyoherejwe hanze y’u Rwanda muri 2019/2020 bingana n’ibiro 21,864,968 byinjije Amadalori 17,638,674

Imbuto zoherejwe hanze y’u Rwanda 2018/2019 zingana n’ibiro 9,959,284 zinjije Amadolari 8,390,534 mu gihe 2019/2020 hacurujwe ibiro 8,667,081 zinjije amadolari 7,538,489.

Ikawa yacurujwe hanze y’u Rwanda 2018/2019 ingana n’ibiro 21,654,088 yinjiza Amadolari 68,763,924 mu gihe muri 2019/2020 hacurujwe ibiro 19,723,302 byinjije Amadolari 60,400,203.

Icyayi cy’u Rwanda cyoherejwe hanze y’u Rwanda muri 2018/2019 kingana n’ibiro 30,573,263 byinjije Amadolari 83,552,108 mu gihe muri 2019/2020 hacurujwe ibiro 32,634,886 byinjiza Amadolari 93,652,438.


Ngendabanga Gabriel, umucuruzi w’ikawa muri Rubavu na Karongi avuga ko abacuruzi b’ikawa ijyanwa hanze y’igihugu bahuye n’ibihombo ndetse bamwe batazashobora kugaruza amafaranga bashoye.

Agira ati; “Habayeho imbogamizi mu ngendo, kubona abaguzi, ntushobora kunguka ngo wishyure abahinzi, ibi bigatuma n’amafaranga wahawe na banki yiyongera kubera kutubahiriza igihe watanze mu kwishyura.”

Ngendabanga avuga ko 60% by’igihombo cyabayeho cyatewe n’amasoko yo hanze atameze neza, ingendo zigoranye n’ifaranga ryagabanutse.

Ngendabanga avuga ko abohereza ikawa hanze basaba Leta kubafasha bakabona inguzanyo itari ku nyungu iri hejuru, bakoroherezwa n’igihe cyo kwishyura bizwi nka periode de grace.

Ati “Bibaye byiza twashyirirwaho uburyo bwo kubona inguzanyo n’inyungu ntoya atari 16% kuzamura, kugeza ikawa ku muguzi urugendo ubu ruragoye, cyane ko hari n’abacuruzi batigerera ku masoko nyayo ahubwo bagurisha abandi bayigeza ku masoko.”

Umuyobozi wa Unguka muhinzi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba Jeremie Iyakaremye we avuga ko ataragurisha ariko agendeye ku biciro biri ku isoko abona bizagorana kugaruza ayo bashoye.

Ati; “Mbere abaguzi basangaga abahinzi bakaganira kugira ngo ikawa izaze ifite umwihariko ariko kubera ibihe bya COVID-19 ntibyakunze, ikindi ni uko isoko ryacu riri ku mugabane wa Amerika n’i Burayi kandi bahuye n’ibibazo bya COVID-19 ku buryo natwe bizatugora kugaruza ayo twashoye.”

Uretse abahinga n’abacuruza ikawa, abahinzi b’icyayi na bo bavuga ko ku mafaranga bahabwa ku kilo hari ayagabanutse.

Ubuyobozi bwa NAEB butangaza ko ingaruka za COVID-19 zageze ku bucuruzi bw’imbuto zoherezwa hanze y’igihugu kuko abaguzi bagabanutse, ibi bikaba biterwa n’uko amasoko yazo, yamaze igihe afunzwe, hoteli n’ahandi zikenerwa hamaze igihe hafunze.

Igenamigambi ryateguwe na NAEB kugera muri 2024 rigaragaza ko umusaruro w’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu Rwanda uzagenda wiyongera.

Hashingiwe ku byari biteganyijwe muri 2019/2020, hagombaga kuboneka ingano y’ibiro by’ikawa bingana na 21,824,392, ibiro by’icyayi 35,810,398, ibiro by’ibireti 27,464, ibiro by’ibinyampeke 250,396,662, ibiro by’ibikomoka ku nyama 59,311,659.

Iri genamigambi rigaragaza ko mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba rwohereza hanze y’igihugu ibiro by’ikawa 27,371,400, icyayi 65,099,107, ibireti 40,000, ibikomoka ku nyama 64,387,079, ibinyampeke 277,891,307 bizashobora kwinjiza miliyoni 1000 z’Amadolari ya Amerika.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.