Ibikorwa bya Siporo byakomorewe

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya Siporo zose byemerewe kongera gukora nyuma y’amezi atandatu byari bimaze byarahagaritswe.


Mu kwezi kwa Gatatu nibwo ibikorwa byose bihuza abantu benshi byari byahagaritswe, by’umwihariko imikino yose kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyugarije isi.

Minisiteri ya Siporo yamaze kwandikira amashyirahamwe yose bayamenyesha ko imikino yose yasubukuwe ariko hatangwa n’amabwiriza yihariye yo kwirinda COVID-19.

Iyi Minisiteri kandi yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko agomba gusaba uburengazira bwo gusubukura ibikorwa, ndetse bakanatanga ingengabihe y’amarushanwa bazitabira haba mu Rwanda ndetse no hanze.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.