Ibikorwa byo gutanga amaraso birakomeje

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso butangaza ko nyuma y’amezi 6 ibikorwa byo gutangira amaraso ahitwa nka Car Free Zone bihagaze byongeye gusubukurwa.


Ni ibikorwa byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso ku bufatanye na banki y’ubucuruzi ikorera mu Rwanda Access Bank Plc binyuze mu ishami ryayo ryita ku bagore ryitwa Maternal Health Care, Inzira Collect na Iby’Iwacu.

Ni igikorwa kizamara iminsi itatu kuva tariki 2 Nzeri 2020, cyiswe “Rengera ubuzima bw’umubyeyi, tanga amaraso, tanga ubuzima.” Kigamije gukusanya amaraso azahabwa abantu bayakenera cyane, n’abagore babyara bakagira ikibazo cyo kuva.

Dr. Gatare Swaibu, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda avuga ko iki gikorwa cyari kimaze igihe gihagaze cyongeye gusubukurwa nyuma y’uko basanze amaraso akenewe.


Agira ati; “ Igihugu cyacu n’isi yose bahungabanyijwe na COVID-19, twe ingaruka zatugezeho, iki gikorwa muri car free zone cyahagaze ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda, twatekereje kugisubukura, twifashishije abafatanyabikorwa, mu gihe tubonye ko amaraso akomeje gukenerwa nk’uko na mbere yari akenewe kandi n’ubu arakenewe.”

Akomeza avuga ko ibi bikorwa bizakomeza no mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali nk’uko byari bisanzwe biba kabiri mu mwaka, aho byakorwaga mu kwezi kwa Kamena n’Ukubuza.

Dr. Gatare Swaibu avuga ko kubera icyorezo cya Coronavirus ibikorwa byo gutanga amaraso mu mashuri n’insengero byahagaze ariko agashimira ingabo z’igihugu zabagobotse.


Abitabiriye ibikorwa byo gutanga amaraso bavuga ko gutanga amaraso ari ibikorwa by’ubutwari n’ubumuntu bufasha ababa bayakeneye.

Umwe muri bo yagize ati “Nasanze hari abantu benshi bakenera amaraso, ni igikorwa cy’ubutwari cyagombye kuranga buri wese, nanjye nasanze nemerewe kuyatanga ndabikora kuko bifasha abantu benshi, nashishikariza abantu kuyatanga kuko hari abayakenera.”

Mugenzi we na we warimo atanga amaraso yagize ati; “Ni igikorwa cy’ingenzi, kuko njye mfite amaraso menshi nashatse kuyatanga, umuntu ufite umutima akwiye kuyatanga, iyo ugeze kwa muganga ukabona abafite ikibazo cy’amaraso wumva ko ari ngombwa kuyatanga mu gihe uyafite.”


Benshi mu rubyiruko ntibitabira ibikorwa byo gutanga amarasao kuko batumva akamaro kabyo n’uruhare bigira mu kurokora ubuzima bw’abayakeneye. Icyakora bamwe mu bitabira ibikorwa byo kuyatanga bavuga ko urubyiruko rufite amaraso mazima rwashyira imbere iki gikorwa mu gutanga amaraso afasha ababyeyi babo n’abavandimwe babo.

Benshi mu bakenera amaraso, harimo abagore babyara bakagira ikibazo cyo kuva, ndetse iyo badashoboye kubona amaraso abagoboka hafi bashobora no kubura ubuzima.

Umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso agira ati; “Hari abagore babura amaraso bakabura ubuzima, kuyatanga ni ugutanga umusanzu, kutayatanga ni ukutagira amakuru ku bagore bava bakabura amaraso, ikindi hari abafite amaraso y’ubuto kubabwira ko barengera ubuzima bw’abantu ntibabyumva nyamara birakenewe mu kuramira ubuzima bw’ababyeyi babo babyara n’abavandimwe.”

Dr Swaibu Gatare, umuyobozi mukuru w’icyo kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso muri 2019 yavuze ko mu Rwanda bagihura n’ikibazo cy’ubuke bw’ubwoko bw’amaraso adakunze kuboneka (Rhésus négatif), nubwo ntawe urabura ubuzima kubera icyo kibazo.

Ngo iki kibazo giterwa n’uko imibare y’abafite ayo maraso banayatanga iri hasi ku buryo bishobora guteza ikibazo, gusa ngo bafite uko bababona iyo bibaye ngombwa.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko abafite amaraso akunda kuboneka (Rhésus positif), urugero nka O+ ifitwe na 77%, mu gihe abafite O- ari 11% by’abashobora gutanga amaraso, nyamara ikibazo n’uko muri abo 11% bashobora kuyatanga, 4% bonyine ni bo batanga amaraso.

U Rwanda ntiruragera ku ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’abaturage batanga amaraso, ibi bigaterwa n’uko nibura 1% by’abatuye igihugu bagombye kuba batanga amaraso buri mwaka, nyamara mu Rwanda rugeze kuri 0.5%, rufatiye ku mibare yagaragajwe muri 2018.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ritangaza ko muri miliyoni 118.5 z’abatanga amaraso ku isi , 40% bakomoka mu bihugu bikize bangana na 16% ry’abatuye isi.


Mu bihugu bikennye 54% by’amaraso atangwa ahabwa abana bafite imyaka iri munsi y’itanu, mu gihe mu bihugu bikize 75% by’abakenera amaraso cyane ari abafite imyaka iri hejuru ya 60.

OMS ivuga ko mu bantu 1000 batanga amaraso, 31.5% bakomoka mu bihugu bikize, naho 5% bakomoka mu bihugu bikennye cyane.

Muri 2018, ibihugu 123 mu bihugu 171 bingana na 72% byagaragaje ko bifite umurongo bigenderaho mu gutanga amaraso, naho 110 bigaragaza ko bifite ububiko bwizewe n’amaraso yizewe.



Amafoto: Plaisir Muzogeye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.