Ibinini byo kuboneza urubyaro banywa bikora bite?

ibinini byo kuboneza urubyaro

Ibinini byo kuboneza urubyaro ni bumwe mu buryo bukoreshwa na benshi mu kuringaniza imbyaro no kwirinda gusama igihe bitateganyijwe. Ibi binini bigizwe ni imisemburo ihagarika uburumbuke.

Sobanukirwa byinshi byerekeye uburumbuke n’uko wabara iminsi y’uburumbuke hano https://umutihealth.com/uburumbuke/

Abagore benshi bakunze kwibaza uko iyi miti ikora? Uko bigenda iyo uyifashe? Uko irinda gusama? N’ibindi bibazo bitandukanye.

Tugiye kurebera hamwe ibyerekeye ikoreshwa ry’ibi binini byo kuboneza urubyaro n’ingaruka bishobora gutera.

Ibinini byo kuboneza urubyaro bikora bite?

Mbere yo kumenya uburyo ibi binini bikora, ni ingenzi kumenya aho bitandukanira ndetse n’ibibigize. Hari:

  1. Ibibonekamo imisemburo 2; estrogen (estradiol) na progesterone (progestins) (ingero; Microgynon, Microlut ndetse na confiance)
  2. Ibibonekamo umusemburo wa progesterone gusa. (aha ibizwi cyane ni Norlevo; ibinini bikoreshwa hagamijwe kwirinda gusama mu buryo bwihuse)

Biterwa n’ubwoko uri gufata. Iyo ufashe ibibonekamo iyi misemburo yombi, bivuze ko estrogen na progesterone byose bikora. Naho wafata ibibonekamo progesterone gusa, akaba ariyo ikora yonyine.

Umusemburo wa progesterone ukora ute?

Uyu musemburo ukora mu buryo 3:

  1. Ubuza uburumbuke, bivuze ko igi (egg) rikorwa n’intangangore (ovaires) ridasohoka mu miyobora ntanga ngo rijye guhura n’intangangabo. Iyo ibi bitabaye ntushobora gusama.
  2. Uburyo bwa 2 uyu musemburo ukoramo, harimo kongera ururenda cyane, ku buryo intangangabo zitabasha gucamo zigana muri nyababyeyi. Iyo uru rurenda rwiyongereye cyane, intangangabo ntizishobora kurucamo ngo zigere aho igi riherereye. Iyo iri gi ridashoboye guhura n’intangangabo, ntushobora gusama
  3. Uburyo bwa 3 umusemburo wa progesterone ukoramo, ni kuri nyababyeyi. Iyo nyababyeyi yitegura kwakira iri gi, iriyongera cyane, umusemburo wa progesterone ubuza uku kwiyongera. Bityo bigakomerera za ntanga (intangangore n’intangangabo) niyo zaba zahuye kuba zahaguma ngo zihakurire. Bivuze ko niyo izo ntanga zombi zaba zahuye, zibura aho zikurira kuko haba hateye nabi, bityo ntushobore gutwita.

Umusemburo wa estrogen wo ukora ute?

Ibinini bibonekamo iyi misemburo yombi, estrogen iba iri ku rugero rwo hejuru cyane.

Iyo estrogen ibaye nyinshi cyane mu mubiri, igabanya umusemburo uzwi nka FSH (Follicle Stimulating Hormone) bityo ntubashe gutwita. FSH igira uruhare runini mu burumbuke, iyo ibaye nkeya mu mubiri bituma utabasha kujya mu burumbuke. Iyo uburumbuke butabayeho, gutwita ntibyashoboka.

Ibinini byo kuboneza urubyaro bikoreshwa n'abagore bifuza kwirinda indahekana
Ibi binini birinda gusama utabiteganyije ndetse no kwirinda indahekana, birizewe ku kigero cyo hejuru

Ese ibinini byo kuboneza urubyaro hari ingaruka bishobora gutera?

Mu gihe unywa ibinini neza uko muganga yabikubwiye, ingaruka ziterwa no kunywa ibi binini zishobora kugabanuka. Gusa nk’indi miti yose hari ingaruka igira ku mubiri.

Zimwe mu ngaruka mbi, zikunze kugaragara ku bagore benshi, harimo:

  • Kuva amaraso, bashobora kwitiranywa n’imihango. Akenshi mu gihe ugitangira kubinywa mbere y’amezi 3 nibwo bikunze kuza.
  • Mu gihe ugira iseseme, ushobora kubinywana n’ibiryo cg se ukabifata nijoro mbere yo kuryama, bishobora kukurinda kugira iseseme
  • Kwiyongera no korohera kw’amabere. Mu gihe uri kunywa ibinini biboneza urubyaro hari igihe amabere ubona yabaye Manini kandi akorohera cyane. Ibyo iyo umaze kumenyera ibi binini biragenda. Gusa nubona bitagenda, ugatangira kumva akurya cyane, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.
  • Kwiyongera ibiro
  • Kuribwa umutwe
  • Kubura rimwe na rimwe imihango
  • Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.