Ibiribwa bizaba bike kubera Covid-19, abahinzi baracyategereje igishoro

Urugaga rw’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda rwitwa ‘Imbaraga’ ruvuga ko muri iki gihe cya Covid-19, abahinzi babuze aho bagurisha umusaruro bikabateza igihombo.

Ibiribwa bishobora kuba bike mu mezi ari imbere nihadafatwa ingamba

Ibiribwa bishobora kuba bike mu mezi ari imbere nihadafatwa ingamba

Bavuga ko ibiribwa bishobora kuba bike mu mezi ari imbere, kuko bamwe ngo bagitegereje kuzahabwa ku mafaranga yashyizwe mu kigega cyo kuzahura ubukungu.

Urugaga Imbaraga ruvuga ko hari abahinzi benshi kugeza ubu bataragezwaho imbuto, inyongeramusaruro n’amafaranga yo guhemba abakozi.

Hakuzimana François, uhagarariye abahinzi n’aborozi mu Ntara y’Uburengerazuba agira ati “Abahinzi babonye ibyo kurya ariko ntabwo babonye amafaranga, ibyagombaga kujya ku isoko ryo hanze n’imbere mu gihugu ntabwo byacurujwe neza”.

Ati “Ufashe nk’urugero rw’imboga, i Rubavu umufuka wari usanzwe ari amafaranga ibihumbi 12frw ariko muri Covid-19 waguraga amafaranga ibihumbi bibiri. Ingaruka ni uko hazabaho ubukene bwo kongera kubona imbuto, hazahinga uwishoboye”.

Hakuzimana akomeza avuga ko umusaruro bahombye ubarirwa mu gihombo kirenga 85% y’ibyo basaruraga, akaba asanga bakwiye ubufasha buturutse kuri Leta.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Imbaraga mu Rwanda, Munyakazi Jean Paul, akomeza avuga ko aborozi na bo bagizweho ingaruka zikomeye, ku buryo ngo hashobora kubaho ibura ry’ibikomoka ku matungo cyane cyane inyama z’inkoko n’amagi.

Abayobozi b

Abayobozi b’abahinzi bagize Urugaga Imbaraga batumiye inzego zitandukanye ku wa gatanu w’iki cyumweru, bazimenyesha ko ikibazo cy’ibiribwa gikwiye gufatirwa ingamba hakiri kare

Agira ati “Covid-19 itangira abantu bari bafite inkoko z’inyama n’amagi bigeze igihe cyo kujya ku isoko, ariko amahoteli n’amaresitora byahise bifungwa, hari inyanya zaboreye mu mirima, abenshi mu bahinzi-borozi bari barafashe amadeni muri banki, ibi rero bizagira ingaruka yo kubura kw’ibiribwa kuko nta gishoro cyo kongera kubyutsa ibikorwa bafite”.

Urugaga Imbaraga rusaba ubufatanye na Leta mu rwego rwo kubona igishoro, imbuto n’inyongeramusaruro, ndetse no gufata umusaruro ukomoka mu Rwanda akaba ari wo ugurishwa mu masoko manini (supermarkets), mu mahoteli no mu ma resitora.

Ku rundi ruhande Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ari na yo ishinzwe gutanga amafaranga yashyiriweho kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo Covid-19, igira inama abahinzi bifuza inguzanyo kugana amabanki basanzwe babitsamo akabafasha kubona igishoro.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko ntako itagize kugira ngo igabanye igihombo abahinzi n’aborozi bari kugira, kuko ngo yatanze amafaranga arenga miliyari eshatu yo kugurira ibiribwa abaturage bari bari mu rugo.


Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe Igenamigambi, Semwaga Octave, agira ati “Twaguze ibiribwa bitandukanye birimo ibigori n’ifu yabyo ndetse n’ibishyimbo, ari byo twagiye dutanga”.

Ati “Ubu ingamba dufite, twe dufata ko mu gihe imipaka yafungwa ntihagire na kimwe cyinjira cyane cyane imbuto n’ifumbire, ni uko tugomba gukomeza tubyikorera hano mu gihugu, kugira ngo dushake uburyo twaba dufite byinshi bishoboka”.

Mu ngengo y’Imari y’u Rwanda y’uyu mwaka wa 2020/2021 ingana na miliyari 3,245.7, ubuhinzi n’ubworozi byagenewe amafaramga angana na miliyari 122.4.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.