Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko ibifite agaciro ka miliyoni 65,3Frw aribyo byatikiriye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yo muri Gare ya Musanze yatewe na gaz. Ni inkongi yatangiye saa Mbiri z’igitondo ku wa Mbere, aho igorofa ryo hejuru rigizwe n’imiryango 18 ryahiye rirakongoka ndetse n’ibyari birimo byose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubu bamaze kubarura ibintu byari muri ayo maduka bifite agaciro ka miliyoni 65,3Frw byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.
Yagize ati “Ibyo bikoresho birimo imashini za mudasobwa, ibiribwa byari mu bubiko, utubati, intebe n’ibindi bitandukanye byari mu maduka 17 muri 18 yakoreraga muri icyo gice cyo hejuru, muri abo bacuruzi bose ni hamwe bari bafite ubwishingizi gusa.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss, yashishikarije abacuruzi kwirinda ibintu byabageza ku mpanuka, abasaba kujya bashinganisha ibyabo kuko mu gihe cy’amage cyangwa impanuka badahura n’ibihombo bikabije.
Ati “Abantu bose by’umwihariko abacuruzi turabashishikariza kujya bagana ibigo by’ubwishingizi kugira ngo bibafashe kwishinganisha no gushinganisha ibyabo kuko mu bihe by’impanuka barafashwa ntibagire ibihombo bikabije.”
Iyo gorofa yafashwe n’inkongi yakoreragamo ibiro by’ibigo bitandukanye birimo RFTC Musanze, Jaguar, Ubuyobozi bwa gare, Prime Insurance, restaurants n’ubundi bucuruzi.