Igihangange mu njyana ya Afrobeats, Burna Boy agiye gutaramira mu Rwanda mu birori bya Trace Awards biteganyijwe kuba ku wa 21 Ukwakira 2023.
Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi ku mazina ya Burna Boy, agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda i Kigali.
Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi ku mazina ya Burna Boy, agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards biteganyijwe kuba ku wa 21 Ukwakira 2023.Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda i Kigali.
Mu birori byo gutanga ibi bihembo, biteganyijwe ko umuhanzi Burna Boy uri mu bahanzi bahagaze neza muri Afurika azaba ataramira abazitabira itangwa ry’ibi bihembo. Uretse Burna Boy, biteganyijwe ko abandi bahanzi bahatanye muri ibi bihembo nka Davido, Rema, Ayra Starr, Asake nabo bari mu bahataniye ibi bihembo bya Trace. Davido uherutse mu Rwanda, biteganyijwe ko nawe yazitabira umuhango wo gutanga ibihembo, ahatanye na Burna Boy mu byiciro bitandukanye nka Best Male, Song of the Year, Best Live, Best Collaboration, Best Artist and Album of the Year.
Nk’uko bitangazwa na Olivier Laouchez washinze Trace itegura ibi bihembo, yavuze ko biteganyijwe ko abahatanye muri ibi bihembo bose bazitabira itangwa ry’ibi bihembo.
Olivier Laouchez yagize ati “Abahataniye ibihembo bya Trace ni ukwishimira ibyagezweho ku bantu barenga 150 bahatanye harimo Djs, abahanzi, ababyinnyi, abanditsi b’indirimbo, Directors.
Turashimira abatoranijwe bose, benshi bazitabira kandi bakore ibitaramo i Kigali ku ya 21 Nzeri. Bizaba ari ibyiza bidasubirwaho ku bakunda umuziki wo muri Afurika na Afro.”
Mu byiciro 22 by’abahatanye baturuka mu bihugu 30, harimo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda bahatanye harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Trace Group yashinzwe mu 2003 ni ikigo kigari cy’imyidagaduro ku Isi gifite amashami atandukanye hirya no hino ku Isi muri Afurika, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Brésil, muri Caraïbes no mu bihugu biri mu nyanja y’Abahinde. Biteganyijwe ko bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7000 na 10 000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.
Igihangange mu njyana ya Afrobeats, Burna Boy agiye gutaramira mu Rwanda mu birori bya Trace Awards biteganyijwe kuba ku wa 21 Ukwakira 2023.