Ibirwa bya Comores byahaye u Bushinwa inkunga y’Amayero 100 yo kurwanya Coronavirus

Ikinyamakuru Comores-Infos kiravuga ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi, Comores n’u Bushinwa, ari wo watumye Ambasaderi w’u Bushinwa muri Comores, yakira ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza abategetsi b’igihugu cye, ndetse anahabwa ubutumwa bugaragaza ugushyira hamwe kw’abaturage b’ibihugu byombi.

Comores yahaye u Bushinwa amayero 100 nk

Comores yahaye u Bushinwa amayero 100 nk’ikimenyetso cyo kwifatanya mu bibazo u Bushinwa burimo (Ifoto: Comores-Infos)

Byabaye ku wa gatandatu tariki 8 Gashyantare 2020, ubwo itsinda rihagarariye u Bushinwa na Comores ryakirwaga na Ambasaderi w’u Bushinwa.

Iri tsinda ryari riyobowe na Perezida w’ubumwe ushinzwe umubano hagati y’ibihugu byombi, Dr Ahamada Msa M’liva, wahoze ari umuyobozi ushinzwe ubuzima, ubu akaba ari umujyanama ushinzwe imikorere n’imitangire ya serivisi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Dr Mliva, mu ijambo rye ryuzuye amarangamutima menshi, yatangaje ko Comores yifatanyije n’u Bushinwa mu bihe bikomeye kandi bibabaje burimo kunyuramo.

Uyu muganga yashimiye kandi u Bushinwa uburyo bukomeje guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe ubuzima ku isi ndetse n’ibihugu hagamijwe kurwanya icyorezo cya Coronavirus, anaboneraho gushyikiriza Ambasaderi w’u Bushinwa Amayero 100 (ni ukuvuga asaga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda) agenewe kugura ikarito y’ibikoresho byambarwa bipfuka umunwa n’amazuru hagamijwe kwirinda kwanduzanya iyi virusi.

Yongeyeho ko nka Comores batayobewe ko u Bushinwa bufite ubushobozi ariko ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye gusa.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, Ambasaderi w’u Bushinwa muri Comores yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye kandi ko kimugeze ku mutima.

Perezida w’icyubahiro w’iri tsinda yanzuye avuga ko umubano hagati y’u Bushinwa na Comores umaze imyaka nk’iyo Leta yigenga y’u Bushinwa imaze.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.