Ibishayote byafasha umubyeyi ukibyara kubona amashereka

Ibishayote ni ikimera kiba mu bwoko bw’ibihaza bito, ariko gifite ibyiza bitandukanye kimwe n’izindi mboga.Mu kamaro k’ibanze kabyo, harimo kongerera amashereka umubyeyi ukimara kubyara.


Ku rubuga https://www.cuisineaz.com, bavuga ko nubwo ibishayote usanga bitazwi cyane nk’uko umuntu yavuga amashu n’ibindi, ariko ngo ni imboga zigiramo ubutare na vitamine zitandukanye ndetse n’ibyitwa ‘antioxydants’.

Ibishayote ngo bifatwa nka za ‘melons’ cyangwa za ‘courgettes’ bikaba bikomoka muri Mexique, ariko bikaboneka cyane no muri Australia, biboneka n’ahandi henshi nka Amerika y’Amajyepfo mu Buhinde ndetse no mu birwa bya Maurice.

Bavuga ko icyiza cy’ibishayote ubigereranije n’ibihaza, ibishayote bigira urubuto rumwe gusa kandi bibikika igihe kirekire.

Mu bindi byiza by’ibishayote harimo kuba ari intwaro ikomeye mu kurwanya umubyibuho ukabije, kuko igishayote kiba kigizwe n’amazi ku rugero rwa 90 % , ikindi ni uruboga rutagira ibyitwa ‘calories’ byinshi kuko izo ‘calories’ ni zo zigira uruhare mu kongera ibiro.

Nko muri garama 100 z’igishayote usangamo garama 12 gusa za ‘calories’. Ibyo rero bivuze ko umuntu yarya ibishayote adafite ubwoba ko bimwongerera ibiro mu gihe atabyifuza.

Ibishayote kandi bikungahaye kuri ‘vitamine C’, ndetse n’ibyitwa ‘antioxydants’, ibyo byombi bikaba bifasha mu kurinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu gusaza.

Ibyo byombi kandi bikomeza ubudahangarwa bw’umubiri, bikanawurinda kanseri zimwe na zimwe. Ibishayote bigira kandi ibyitwa ‘fibres’ bifasha amara gukora neza, ndetse n’imyanda igasohoka mu buryo bworoshye.

Ku rubuga http://healthside.fr, bavuga ko ibishayote byifitemo ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije kubera ko byifitemo za ‘antioxydants’ nyinshi ndetse binarinda indwara zitandukanye harimo n’iz’umutima.

Ibishayote kandi bifasha mu migendekere myiza y’igogora. Ikindi kandi bifasha ababyeyi bakibyara kubona amashereka.

Ibishayote binafasha uruhu kugira ubuzima bwiza, igishishwa cy’igishayote barapye, bakakivanga n’amavuta bagasiga mu maso bivanaho utuntu tw’udukovu duto duto dukunda kujya ku ruhu rwo mu maso.

Ibibabi by’ibishayote na byo ni imboga nziza, umuntu asoroma ibibabi bitarakomera cyane, akabiteka nk’uko bateka izindi mboga rwatsi.

Ibishayote kandi byigiramo ubushobozi bwo gutwika ibinure biri mu mubiri cyane cyane ibyirunda ku gice cyo ku nda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.