Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo ku masoko ryatewe n’imihindagurikire y’ikirere mu karere u Rwanda ruherereyemo, bituma yaba kubyinjiza mu gihugu cyangwa kubyohereza hanze bihenze.
Uyu muyobozi aratangaza ibi, nyuma y’uko abaguzi b’ibishyimbo bamaze iminsi batangaza ko bahangayikishijwe n’igiciro gihanitse cyabyo ku masoko yo hirya no hino mu bice by’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aho ikilo kimwe kiri kugura hagati y’amafaranga 1000 n’1200.
Ibi biribwa byafatwaga nk’iby’ibanze bikenerwa mu mafunguro ya benshi buri munsi, ubu ngo biri kuribwa n’abifite gusa.
Abaguzi bagana amasoko amwe n’amwe yo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba babwiye Kigali Today ko igiciro cy’ibishyimbo kigenda kizamuka umunsi ku wundi.
Uwitwa Maniraguha Vigitoriya, Kigali Today yasanze amaze guhaha ibiro bibiri by’ibishyimbo mu isoko riri mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu yagize ati “Kuva nabaho ni bwo mbonye igiciro cy’ibishyimbo kizamuka kikagera kuri uru rwego.Ibi biri kutugiraho ingaruka ku buryo biri kuribwa n’abifite gusa, ibishyimbo twabifataga nk’iby’ibanze dukenera mu mafunguro yacu ya buri munsi, hakwiye kugira igikorwa bigasubira ku giciro kidahanitse gutya”.
Hari undi witwa Nyiranzahabwanimana, wagize ati “Utari kugurisha intama cyangwa irindi tungo ntapfa kubona ubushobozi bwo kugura ibishyimbo, kuko igiciro cyo muri iri soko kiri hagati y’amafaranga 1000 n’1200. Aka gasura kuba tukigafite ni udushyimbo twari tumaze igihe twarasaruye mbere, ubu rero dufite impungenge z’ahazaza hazaba hatugoye kubera kubura ibishyimbo”.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, we avuga ko iki kibazo cyatewe n’ihindagurika ry’ikirere, ariko ko hari ingamba zo guhangana n’iki kibazo.
Yagize ati “Iyo imyaka imaze kugera mu butaka kenshi ibiciro birazamuka, iryo zamuka rishobora kuba rinini cyangwa rito bitewe n’uburyo mu karere umusaruro umeze.
Kuko n’ubwo tweza ibishyimbo mu Rwanda, ntabwo ari twe gusa tubirya, hari n’abo mu bindi bihugu bakenera kuza kubigura; ni kimwe n’uko natwe turamutse twejeje ibidahagije twajya kubizana mu bihugu runaka kuko burya nta gihugu wavuga ko cyihagije mu biribwa byose.
Ingamba ya mbere dufite ni ukongera umusaruro w’ibishyimbo, n’ibyo duhunika mu bigega mu gihe twejeje bikiyongera; igihe cyose havuka ikibazo tugashobora gufasha abaturage bacu”.
Hari abavuga ko mu mafunguro yabo bari guhitamo kurya ibirayi cyangwa ibijumba, imyumbati n’ibindi binyamafufu bitarimo ibishyimbo.
Ngo abagerageza bagerekaho imboga gusa kuko ibishyimbo byabaye imbonekarimwe bagereranya n’inyama ziribwa rimwe na rimwe.
Abaturage barimo n’abahinzi bavuga ko imvura imaze iminsi igwa yangije ibihingwa byinshi idasize n’ibishyimbo; ibi bikaba bibateye impungenge z’uko mu gihe kiri imbere bazaba basarurira mu byibo.
Hari uwagize ati “Imvura imaze iminsi igwa ari nyinshi, yatwangirije ibyo twari twarahinze, byararumbye ubu ni imishingiriro gusa turi gukura mu mirima, ibindi inkangu zarabirengeye.
Umusaruro w’iki gihembwe cy’ihinga ntituwiteze, rwose hatagize igikorwa hakiri kare ikilo kizagera ku mafaranga ibihumbi bibiri, ndetse anarenge”.
Igiciro cy’ibishyimbo, abaguzi, abacuruzi n’abahinzi babyo bavuga ko gihanitse mu gihe mu mezi macye ashize, cyajyaga kigura hagati y’amafaranga 400 na 600 y’u Rwanda ku masoko yo muri izi ntara zombi.