Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard wo muri Paruwasi ya Mbogo mu Karere ka Gakenke atari we wateye inda umwangavu w’imyaka 17, nyuma y’uko amureze mu rukiko amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Ni nyuma y’uko ku itariki ya 15 Kamena 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard arekurwa mu rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa, nyuma y’uko rusuzumye ibirego Padiri aregwa rukabitesha agaciro.
Ikimenyetso cyari gisigaye kwari ugutegereza ko umwana avuka hagafatwa ibipimo by’ibanze by’utunyangingo (DNA) mu rwego rwo kumenya neza niba koko uwo mwana ari uwa Padiri.
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko umwana atari uwa Padiri Dukuzumuremyi.
Umwe mu bamenye ukuri kw’aya makuru yabwiye Kigali Today ati “Amakuru mashya ni uko nyuma y’aho wa mukobwa wabeshyeye Padiri abyariye, ADN ya Padiri yagaragaje ko atari we se w’umwana. Imana ihabwe icyubahiro.”
Kigali Today ivugana na Padiri Dukuzumuremyi yatangaje ko ayo makuru atarayamenya neza kuko ari mu mwiherero.
Icyakora umwe mu bandi bakurikiraniraga hafi iki kibazo yemeje ko aya makuru ari ukuri, amakuru arambuye akaba ngo ashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kane.
Padiri Dukuzumuremyi yari yatawe muri yombi tariki 11 Gicurasi 2020, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke rumucyetseho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.