Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagezweho n’ingaruka z’ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gice.
Mukamudenge ucuruza imboga zitandukanye muri iryo soko, avuga ko ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura mu Majyaruguru zabagezeho.
Yagize ati “Ibiza twumva ko ngo byari byaciye umuhanda ku buryo nk’ejo nta karoti zageze muri Nyabugogo zivuye muri icyo gice, uyu munsi bwo twazibonye kuko ni ho turangura, ariko tuzibona zihenze ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi ishize.
Umufuka wa karoti nziza twawuranguraga ku mafaranga ibihumbi 25.000Frw, ariko uyu munsi twawuranguye ku bihumbi 32,000Frws.
Ibyo bituma igiciro kizamuka no ku muntu ugura ikilo kimwe cya karoti, kuko ubu ntiwabona ikilo munsi y’amafaranga magana atanu 500Frw, nyamara mu minsi ishize na magana ane (400Frw) twazitangaga”.
Ibyo byabaye no ku birayi kuko n’ubundi bituruka mu Majyaruguru. Umucuruzi w’ibirayi mu isoko rya Nyamata witwa Mahoro, yavuze ko ibirayi bitabonetse uko bisanzwe, n’ibyaje bikaba byabagezeho bihenze ugereranyije n’uko bisanzwe.
Hari kandi abacuruzi b’imbuto muri iryo soko, bavuga ko kuba ikiraro cya Gashora cyaracitse byatumye zimwe mu mbuto zaturukaga mu Karere ka Ngoma zibura zanahoneka zigahenda kurusha uko bisanzwe.
Umucuruzi w’imbuto mu isoko rya Nyamata, ati “Nk’ubu inanasi zabaga zuzuye aha hose, ariko urabona ko hari nkeya cyane, imineke twarayibuze ubu turabona mikeya ikaza inahenze, kuko abo bayizana bavuga ko bayinyuza mu mazi ngo bikabagora kubera ikiraro cyacitse”.
Abacuruza imboga na bo bavuga ko hari ubwo bazibura bitewe n’uko abazibazaniraga bababwira ko zarengewe n’amazi mu bishakanga zigapfa, gusa ureba mu isoko, imboga zirimo ziringaniye.
Ikibazo cy’ikiraro cyacitse cyanatumye abacuruza ibindi biribwa nk’imyumbati na bo bavuga ko imyinshi yaturukaga muri Ngoma bayibura ndetse n’ibijumba byatukaga mu bice bya Ruhuha bavuga ko bitakiza cyane kuva hashyirwaho ingamba zo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ku kibazo cyo kumenya niba hari ibicuruzwa bijya byangirika, bitewe n’uko amabwiriza atagenya ko mu masoko hakora 50% abandi bagakora umunsi ukurikiyeho, abacuruzi bo muri iryo soko bavuze ko bakora buri munsi, ibyo byo kugabanya abacuruzi hagakora bamwe uyu munsi abandi ejo, ngo babyumvise rimwe ntibyongera kuvugwa.
Umubyeyi ucuruza ibijumba muri iryo soko yagize ati “Turi bakeya muri iri soko, ntabwo ari ngombwa ko abantu bagabanuka. Abayobozi b’Akarere barizamo n’ab’umutekano,bakabona ko duhanye intera hagati yacu, ku buryo bitari ngombwa ko twajya twigabanya ngo hasigaremo 50%.
Ibyo abivuga kimwe n’undi mubyeyi ucuruza imboza rwatsi, we wavuze ko akora kuko n’ubundi atava ku iseta ye ngo ayisigire undi.
Yagize ati “Ubwo se bambwiye ngo nsibe uyu munsi kugira ngo hakore abo 50% ubwo ni nde waza gukorera ku iseta yanjye! Sinayisigira undi”.