Ibizamini by’akazi ku barimu biratangira mu cyumweru gitaha

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, abarimu bashaka kujya muri uwo mwuga bazakora ibizamini by’akazi.

Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB

Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB

Asubiza icyo kibazo, Dr Ndayambaje yavuze ko ibyo bizamini koko byateguwe kandi ko bigiye gutangira gukorwa.

Agira ati “Navuga ko ibizamini biteganyijwe mu cyumweru gitaha ku itariki ya 14 Nyakanga 2020. Bizakorwa by’umwihariko n’abarimu bari barasabye kwinjira mu mwuga, ibizamini bikaba byaragombaga gukorwa muri Werurwe uyu mwaka ariko ntibyakorwa kubera ingamba zari babitimes.com zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus”.

Ati “Ubu amabwiriza ajyanye n’uko bizakorwa yageze mu turere, kandi na nyuma y’ibyo bizamini tuzashyira ku isoko indi myanya. Ibyo biraterwa n’uko imyanya yari yarashyizwe ku isoko mbere yari igendanye n’uko imyanya mu mashuri yanganaga ariko noneho hiyongereyeho indi myinshi, bityo tukazatanga amahirwe no ku bari baracikanywe, batari babashije gusaba akazi kiriya gihe”.

Yakomeje avuga ko urugendo rw’iyo gahunda rukomeje kandi ko birimo gukorwa mu buryo bwihuse kuko n’igihe cyo gutangira amashuri cyegereje.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangiza gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 mu gihugu hose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, ari na yo mpamvu yo kongera umubare w’abarimu.

Ubu imirimo yo kubaka ibyo byumba by’amashuri irarimbanyije ndetse hakaba hari n’aho bimwe byamaze kuzura, intego ngo ikaba ari uko byose muri Nzeri uyu mwaka wa 2020 bizaba byaruzuye mbere y’uko amashuri atangira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.