Ibuka ibi bintu! Aba Stars nyarwanda bakanyujijeho mu rukundo bivugisha benshi nyuma barashwana umuriro ukaka

Urukundo ruraryoha cyane cyane iyo wowe n’uwo mukundana munabyubakiyemo ibigwi , muri macye kubona umuntu w’icyamamare akundana na mugenzi we , akenshi abakunzi babo baba babyishimiye ndetse bumva bazanarambana , gusa mu bantu bakunda bose ari ibyamamare , abo bihira ngo bakomezanye urwo ruendo bakunze kuba bacye , ahubwo abenshi urukundo rwabo rugakura rushonga nk’isabune .

Hari abasitari bakundana bagahitamo kubigira ibanga , gusa bikagera aho bikazamenyekana bagira amahirwe bakarambana , ariko akenshi hari nabo bidakundira ko barambana bagashwana ndetse bamwe bagatandukana nabi bitewe n’amakosa baba bakoreranye.

Aba rero ni bamwe mu byamamare nyarwanda byakanyujijeho mu rukundo gusa ntibibahire bagatandukana , kuburyo ubu buri wese yigiriye mu buzima bwe bundi gusa tukaba tutabyibagirwa.

1.K8 Kavuyo na Bahati Grace

K8 Kavuyo umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki muri Amerika, unacishamo akaza mu biruhuko mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Gasopo’, Alhamudulillah, Ivanjiri, Asa na bike, Hood Inyumve n’izindi.

Urukundo rwe na Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2010, ndetse ubwo K8 yari avuye mu Rwanda agiye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bombi bahamije ko intera hagati yabo ntacyo izabangamira urukundo rwabo.

Ibi ariko siko byaje kugenda kuko Bahati Grace akimara gutwara inda y’uyu musore ibyabo byatangiye kuzamo agatotsi kugeza ubwo batandukanye, ngo ubu bahuzwa n’umwana wabo gusa Ethan Muhire kuri ubu ufite imyaka 7. Nyuma , K8 Kavuyo yaje kubyara undi mwana ndetse kuri ubu Bahati Grace akaba yaramaze kurushinga na Murekezi Pacifique.

2.Safi na Knowless

Niyibikora Safi ndetse na Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless ni bamwe mu bamenyekanye cyane mu rukundo. Aba bahanzi bombi babaga bari kumwe agatoki ku kandi inshuro nyinshi ku buryo kugeza n’ubu benshi batarumva icyaba cyarakuruye ugutandukana kwabo.

Urukundo rwabo rwari rwarashinze imizi ku buryo mu ndirimbo ya Urban Boys Safi yahozemo, bise ‘Umwanzuro’ Knowless yarimo nk’umukunzi wa Safi bamuririmbira ko ari we mwanzuro nta wundi wamusimbura. Urukundo rwabo narwo rwaje kuba nka bombo rushonga rushira kugeza ubwo Knowless ashatse undi mugabo utari Safi, hadaciye kabiri na Safi nawe aba ashatse umugore.

Kuva Knowless yarushinga na Ishimwe Clement utunganya umuziki akaba ari nawe washinze inzu ya Kina Music ifasha abahanzi, usanga benshi ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumwibasira bamubaza niba yibuka ko umugore we yahoze ari uwa Safi. Ni mugihe kandi Safi uherutse guhana gatanya na Judith akunzwe gusererezwa ko ntahandi azakura umukunzi mwiza nka Knowless yahoranye.

3.Riderman na Assinah

Nta wakwibagirwa urukundo rukomeye rwari hagati y’aba bombi, benshi babaga bategereje gusa itariki Riderman yazavugiraho ijambo nyamukuru, nta watekerezaga ko batandukana. Mu birori bitandukanye byiyubashye, Riderman yabaga ari kumwe n’uyu mukunzi we, ubona ibyabo bituje kandi biryoshye. Uretse ibyo kandi, Riderman yajyaga aririmba uyu mukobwa mu ndirimbo ze, gusa abanyarwanda benshi bakubiswe n’inkuba ubwo Riderman yashyiraga ubutumire hanze, hatanditseho Assinah ahubwo hariho Agasaro Nadiah wari nyampinga wa Mount Kenya.

Nubwo nta wamenya icyatumye urukundo rwe na Assinah ruhagarara, nta wakwibagirwa imyaka bamaranye baha urugero benshi mu bakundana.

4.Sacha & Nizzo

Nizzo n’umukunzi we Sacha bari mu mashusho y’indirimbo ‘Umwanzuro’ ibyabo bishyushye, muri icyo gihe Sacha nawe yari akiri umuhanzi. Nizzo wo muri Urban Boys yakundaga kuvuga ko kimwe mu bintu akundira Sacha cyane ari uburyo uyu mukobwa ari mwiza cyane. Kubera impamvu zitandukanye, aba nabo baje gutandukana ndetse kugeza ubu Sacha akaba amaze kubyara abana 2 ku bandi bakunzi. Sacha wasezeye umuziki kuri ubu asigaye akora ubushabitsi mu bijyanye n’imideli.

5.Derek na Sandra Teta

Derek ni umwe mu basore baririmba mu itsinda rya Active, Sandra Teta akaba umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane nyuma yo kuba igisonga cya nyampinga wa SFB ariko nyuma akajya no mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo. Aba bombi bakundanye byeruye igihe kitari gito ariko biza kurangira ubwo Derek yanditse kuri Instagram avuga ko yongeye kuba ingaragu nta mukunzi afite. Icyo gihe INYARWANDA yabajije Sandra iby’uko yaba yatandukanye na Derek kuri uwo munsi yanditse ibyo, Sandra asubiza ko nta kintu abiziho nawe ubwo butumwa yabubonye atyo.

6.Olvis na Uwase Vanessa

Olivisi nawe ni umwe mu bagize itsinda riririmba rya Active. Yakanyujijeho mu rukundo na Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya nyampinga w’u Rwanda muri 2015 gusa ibyabo nabo byaje kurangira nabi, cyane ko byarangiye impande zombi zisebanya ku mbuga nkoranyambaga. Vanessa kandi yavuzwe mu rukundo na Passy Kizito, umuhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda TNP ryaje gusenyuka. Kugeza ubu ntabwo Olivis arongera gutangaza umukunzi we ndetse na Vanessa nubwo yakundanye n’abandi nyuma ya Olivis, kuri ubu bivugwa ko ntamukunzi afite.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.