Iburasirazuba: Abantu 906 baraye bafashwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Kanama 2020 hafashwe abantu 906 muri iyi Ntara, kubera kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda indwara ya COVID-19.

Abafashwe bemeye amakosa biyemeza kutazayasubira

Abafashwe bemeye amakosa biyemeza kutazayasubira

Abafashwe harimo abacuruzaga utubari, abanywaga inzoga ndetse n’abasanzwe mu mayira bataha nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko kubafata ari ibikorwa Polisi isanzwe ikora byo kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa. Ikindi ngo ni ukwibutsa abantu ko kutubahiriza amabwiriza ari icyaha kandi gihanirwa.

Ati “Ni ibikorwa dusanzwe dukora, gusa twifuje kubinyuza mu itangazamakuru kugira bacye bagihari batubahiriza amabwiriza bumve ko ari icyaha bashobora kuba bahanirwa”.

Habincuti Diogène wafatiwe mu Karere ka Nyagatare, avuga ko yafashwe atashye akererewe kubera gutinda mu kazi. Kimwe na mugenzi wafatiwe mu kabari bemera amakosa bakoze.

Aba basabira imbabazi amakosa bakoze kandi bagasaba n’abandi kubahiriza amasaha yashyizweho.

Umwe yagize ati “Jyewe bansanze mu kabari ndimo kunywa nyuma ya saa tatu, icyaha ndacyemera rwose icupa ryandyohanye nibagirwa amasaha, ariko nagira bagenzi banjye inama ko bajya bagura bakajya kunywera mu rugo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, arasaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho bagakunda ubuzima bwabo.

Ariko nanone ngo abazakomeza kurenga ku mabwiriza bazashyirirwaho ibindi bihano birenze kubaraza hanze mu muyaga.

Umuyobozi w

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yasabye abaturage gukunda ubuzima bwabo

Ati “Abantu bibuke ko nyuma y’ubuzima ntakindi kihaba kugira ubuzima bwiza ni ingenzi. Nta mpamvu n’imwe yatuma abantu basuzugura ibyemezo bya Leta kandi bigamije imibereho yabo myiza. Ni ibikorwa tuzakomeza abazongera gufatwa bazahabwa ibihano birenze ibi byo kubaraza hanze”.

Akarere ka Nyagatare konyine hafashwe abantu 139 naho ku rwego rw’intara hafatwa abantu 906.

Abafashwe bamwe barekuwe barataha, uretse abafite utubari bagomba gufungwa iminsi itanu bakanacibwa amande atandukana hagendewe ku byemezo by’Inama Njyanama ya buri karere.

Hafashwe kandi n’ibinyabiziga birimo imodoka 27 na moto 23 ndetse n’amagare 41. Ibinyabiziga byafashwe na byo bikaba bigomba gufungwa iminsi itanu bigacibwa n’amande y’ibihumbi 25 ukuyemo amagare.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.