Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere Rugaju Alex, avuga ko kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bitakomye mu nkokora gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, Mu Ntara y’Iburasirazuba hagombaga gutangwa inka 5,528 muri gahunda ya Girinka hatangwa 5,978, ni ukuvuga ikigereranyo cya 108.1%.
Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 hateganyijwe gutangwa inka 5,265. Kugera mu mpera za Kanama 2020 hakaba hamaze gutangwa inka 72 gusa, ni ukuvuga ikigereranyo cya 1.4%.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko kugira ngo uyu muhigo ugerweho ndetse unarenge batishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ari uko igikorwa cyakorerwaga mu mudugudu hagahuzwa uwitura n’ugabirwa inka.
Ati “Urabizi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ntibyahagaze, twamenyaga inka ziri mu mudugudu zigomba kwiturwa, tugashaka abagomba kuzihabwa tugahuza abo bantu niba ari batanu bagahura umwe yazanye inka yitura akayishyikiriza uyakira bigakorerwa aho hataje abaturage benshi”.
Manzi Theogene avuga ko uku ari na ko byakozwe ku bagombaga guhabwa kuko iyo zahageraga hatumizwaga abazakira ku mudugudu, bakaza bakazifata bagataha hatagombye kuza abantu benshi.
Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 mu Karere ka Gatsibo hagombaga gutangwa inka 1,000 muri gahunda ya Girinka hatangwa 1,056. Ni mugihe kandi hagombaga kwiturwa inyana 811 hiturwa 873.
Mutoni Joy ni umuturage wo mu Kagari ka Musenyi Umurenge wa Karangazi. Hashize imyaka umunani umugabo amutanye abana batandatu.
Aherutse guhabwa inka iturutse ku nyiturano z’inka zatanzwe mbere muri gahunda ya Girinka.
Avuga ko ayitezeho byinshi ariko by’umwihariko umukamo, kuko abana be bazabasha kubona amata yo kunywa ndetse akayikuraho n’amafaranga y’ishuri.
Agira ati “Umugabo yantanye abana umuto yasize inda ubu afite imyaka 8. Ariko kubera Leta nziza yampaye inka yo kubakamira, nyitezeho cyane amata kandi ndumva nzayikuraho n’amafaranga y’ishuri y’abana, nawe urabizi inka ni inka izabyara ikimasa nikenure”.