Ibya amarozi byafashe indi ntera muri ruhago! Nyuma yo kumushinja kuroga Kiyovu , Juvenal yareze General avugako atiteguye kurekera

Nyuma y’uko umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [General] avuze ko uwari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal yagize uruhare mu kuroga abakinnyi b’iyi kipe yari abereye umuyobozi, yamaze kumurega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Tariki ya 26 Nzeri 2023 ni bwo Ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwatangaje ko ikipe ya Kiyovu Sports yabaye yambuwe Kiyovu Sports Company Ltd yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal kuko yagaragaje ko itagifite ubushobozi, igaruka gucungirwa by’agateganyo mu Muryango wa Kiyovu Sports, Inteko Rusange ikaba ari yo izabifataho umwanzuro ntakuka.

Tariki ya 19 Ugushyingo 2023 habaye Inama y’Inteko Rusange ya Kiyovu Sports yemeza ko ikipe iguma gucungirwa mu Muryango wa Kiyovu Sports ndetse na Mvukiyehe Juvenal akava ku buyobozi bwa Kompanyi.

Ni nabwo General yavuze ko kimwe mu byatumye batakaza umukino wa Sunrise FC i Nyagatare batsindwa 1-0, bikabaviramo gutakaza igikombe cya shampiyona ya 2022-23 ari uko Mvukiyehe Juvenal yagize uruhare mu koroga abakinnyi b’ikipe ye.

Icyo gihe yagize ati “Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na ‘Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.”

Mvukiyehe Juvenal akaba tariki ya 28 Ukuboza 2023 yaratanze ikirego mu Kanama gashinzwe Imyitwarire ka FERWAFA arega General kumusebya.

Yabwiye ikinyamakuru ko ni yo FERWAFA itagira icyo ibikoraho we atiteguye kurekera azamurega kugeza abonye ubutabera.

Ati “Naramureze ntabwo ari ho bizagararukira, ni biriya nyine yagiye ansebya. Ntabwo nzarekera kugeza mbonye ubutabera kubera ko ntabwo biriya ari ibintu bikwiye umuyobozi.”

Si ubwa mbere Mvukiyehe areze General muri FERWAFA kuko no mu mwaka w’imikino wa 2022-23 yari yaramureze nyuma y’uko amushinje kugurisha imikino ya ya Kiyovu Sports ariko aza kumusaba imbabazi ikirego aragihagarika.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.