Urukundo rwa babiri kirazira kurwivangano, gusa hari ubwo umwe muri bo aba akeneye inama mbere y’uko arukomeza ari nayo mpamvu umusore yatwandikiye atugisha inama ngo amenye niba kwemera ibyo uyu mukobwa amusaba bitazamugiraho ingaruka mbi nyuma.
Yanze ko amazina ye ajya hanze, gusa ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25. Uyu musore asanzwe akora akazi ko kogosha muri Salon mu Karere kamwe hano mu Rwanda. Yagaragaje neza uburyo yahuye n’umukobwa bakundana maze agisha inama.
Asobanuro uburyo bahuye, yaragize ati:”Muraho neza, ndi umusore ariko ndumva nshaka kubuvamo n’ubwo nsa n’uwabuze amahitamo.
Mu by’ukuri, umunsi umwe narabyutse njya mu kazi aho nsanzwe nogoshera, narakoze saa munani z’amanywa zigeze njya kuruhukira mu kabari kari hafi y’aho nkora.
Naricaye ndatuza, nitegereza icupa nari nteruye mu ntoki, ngiye kumva numva hari umuntu urinyatse, narahindukiye nsanga ni umukobwa mukuru.
Njye nabanje kugira ngo ni umugore ariko mu biganiro twagiranye nyuma yambwiye ko ari umukobwa kandi ko akiba iwabo.
Twaraganiriye, dutashye mwereka aho nkunda kuba ndi cyane (ku kazi). Kuva icyo gihe ntabwo ajya ampa gutuza”.
Yagaragaje ko uyu mukobwa yamukunze gusa nawe avuga ko yamukunze kuko uretse kuba anywa inzoga ari nta kindi kintu kibi yavuga kimubaho.
Uyu musore agaragaza ko nta rukundo yigeze abona mu bantu kuva na mbere gusa agasobanura ko uyu mukobwa amukunda.
Uretse urukundo amufitiye, uyu musore agaragaza ko ikibazo cyonyine afite ari uko uyu mukobwa anywa inzoga cyane ku buryo abura n’amafaranga yo kwiyitaho.
Ati“Uyu mukobwa ni mwiza pe, yewe anarankunda ariko afite ingeso yo kunywa inzoga. Nari nzi ko umunsi nashatse ntazongera kunywa inzoga none uyu we andusha kuzinywa”.
Yasoje asaba ubufasha bw’inama. Ati:” Kuba ankunda byo arankunda pe, kandi nanjye naramukunze. Ese inzoga zitume dutana? Ese mureke ? mungire inama y’icyo nakora”.
Ubusanzwe urukundo rugira ayarwo niko bavuga. Niba amureka, niba bakomezanya, muhitiremo, umuha inama.