Ibyiciro by’ubudehe bizashingira no ku mafaranga urugo rwinjiza ku kwezi

Umuyobozi w’ishami ryo kurengera abatishoboye mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justine, yasobanuye uko ibyiciro bishya by’ubudehe bizaba biteye hakurikijwe amafaranga yinjizwa n’urugo.

Gatsinzi Justine ukora muri LODA yasobanuye ibyerekeranye n

Gatsinzi Justine ukora muri LODA yasobanuye ibyerekeranye n’ibyiciro by’ubudehe bivuguruye

Uyu muyobozi ubwo aherutse mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, yasobanuye byimbitse bimwe mu byagendeweho mu gushyiraho ibyiciro bishya by’ubudehe.

Gatsinzi yavuze ko umuntu uri mu cyiciro cya A ari uwishoboye ati “Ni umuntu ufite ubuzima bwiza, wishoboye uwo kera bitaga umukire. Aho urugo rushobora kuba rwinjiza amafaranga 600,000frw kuzamura”.

Uri mu cyiciro cya B ari cyo gikurikaho, Gatsinzi Justine yagize ati “Ari umukozi ukorera umushahara, ari uyakura ku zindi nkomoko zirambuye, haba mu mujyi no mu cyaro ni uri hagati ya 600,000frw kugeza kuri 65,000frw.”

Uri mu cyiciro cya C ho hagendewe ku bushobozi bwo gukora. Yakomeje agira ati “Hagendewe ku kigereranyo ari hagati ya 65,000frw na 45,000frw yaba avuye ku cyo yakoreye, ku mutungo yaba inka, inzu akodesha bigushyira mu cyiciro cya C”.

Mu cyiciro cya D ho baracyahashakira ubushobozi bwo gukora, ati “Ni uwo kwinjiza 45,000frw bidashoboka. Byaba muri ya mirimo akora, byaba ibyo atunze bifite uko bimwinjiriza.”

Ati “Hari n’ikindi cyiciro cya E ariko cyo umwihariko ni uko ari umuntu utabasha gukora kuko akuze kandi ari incike, nta muntu babana ubasha gukora kandi habayeho gushishoza ko nta mitungo afite. Cyangwa se ari umuntu ufite ubumuga bukabije, icyo na cyo ni kimwe mu mpamvu zituma umuntu adakora ariko atari impamvu yo gukena.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.