Ibyinshi n’ibibazo gusa! Dore udushya twaranze igitaramo cya Yago Pon Dat waguye ku rubyiniro , Akabura abahanzi , Phil Peter agashwana n’abarundi yakoreye ibyamfurambi

Tariki 22 Ukuboza 2023 ni umunsi utazibagirana mu ntekerezo za Nyarwaya Innocent umaze kubaka izina mu muziki nka Yago Pon Dat, wamuritse album ye ye ya mbere yise “Suwejo”.

Uyu muhanzi umaze umwaka umwe atangiye urugendo rwa muzika, iki gitaramo cye cyari gihanzwe amaso na benshi bakurikira imyidagaduro mu Rwanda bitewe n’inkuru zavuzwe kuri uyu muhanzi mu bihe bitandukanye.

Cyabereye muri Camp Kigali cyaranzwe n’amashimwe akomeye kuri Yago washimiye Imana n’itangazamakuru ryamubaye hafi mu kwamamaza iki gitaramo.

Cyarimo udushya twinshi ndetse Yago yashyigikiwe n’abahanzi barimo Zeo Trap , Bushali, Niyo Bosco, Aline Gahongayire, Double Jay , Kirikou Akili, MC DJ Phil Peter, itsinda rya Symphony Band na Sea Starz bamufashaga kuririmba.

Yago yahanutse ku rubyiniro

Yago ubwo yari ageze ku ndirimbo “Suwejo” umwe mu bakunzi be yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano ajya ku rubyiniro aramuhobera biratinda bigera aho umwe mu bashinzwe umutekano amukurura bamanukana na Yago hasi.

Yago yakomeje kubuza uyu musore ushinzwe umutekano amusaba kureka uyu musore ariko ntiyabyumva bigera aho bahanuka bose.

Minisitiri Dr Utumatwishima yatashye atabonye Yago aririmba

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, watumiwe muri iki gitaramo yahageze kigitangira gusa yatashye adataramanye n’uyu muhanzi wamutumiye bitewe n’uko yagiye ku rubyiniro amasaha akuze hafi saa tanu n’igice.

Minisitiri Dr. Utumatwishima wari uherekejwe n’umuryango we, yari yaje muri iki gitaramo, asohoza isezerano yemereye Yago n’abakunzi b’umuziki ubwo yatangazaga ko azitabira.

Gushwana kwa Phil Peter n’abahanzi baturutse i Burundi

Muri iki gitaramo kandi, ubwo Double Jay yari ageze ku rubyiniro, yinubiye uko yacurangiwe na DJ Phil Peter kugera naho batumvikana ku ndirimbo amucurangira.

DJ Phil Peter wari uyoboye iki gitaramo yageze aho akura ku rubyiniro uyu muhanzi wari uturutse i Burundi acuranga indirimbo ya Yago “Suwejo” birangira Double Jay ahisemo kuva ku rubyiniro adasezeye.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Double Jay yageze mu Rwanda ategewe indege inshuro ebyiri dore ko iya mbere yabanje kumusiga bitewe na gahunda nyinshi yari afite kuri uyu munsi.

Kirikou Akili wari waje mu gitaramo avuye gufata impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, yageze ku rubyiniro atishimye abwira DJ Phil Peter ko ibyo ari gukora atari byiza.

Uyu muhanzi byageze aho aririmba indirimbo ya Jay Polly yise “Inshuti nyazo” akomereza kuri “Lala” gusa nayo yayirimbye igice kimwe ubundi ahita ava ku rubyiniro itarangiye gusa yashimiye abari baje gushyigikira Yago.

Yago yashimiye aba bahanzi baturutse i Burundi bakaza kumushyigira, ababwira ko ibyababayeho nta ruhare yabigizemo.

Yago yarakajwe bikomeye na Chris Easy

Yago yari yatumiye abahanzi bagera ku munani muri iki gitaramo cye cya mbere gusa cyagaragayemo batandatu.

Yago yavuze ko Levixone indege yagombaga kumuzana i Kigali yamusize bituma atabasha kwitabira iki gitaramo gusa ko yamwohereje amashusho yisegura ku banyarwanda bari bamutegereje.

Yago ubwo yari abajijwe ku cyatumye Chris Eazy ataza muri iki gitaramo, yanze kuripfana avuga ko nubwo atamwishyuye atari akwiriye gukinira ku gitaramo cye uko yiboneye.

Yagize ati “Niba wemeye gushyigikira umuntu, yego nta mafaranga nabahaye ariko aba basore narabashimiye ariko kugira ngo baguhe n’amashusho mato yamamaza igitaramo biba ari ibibazo.”

“Ibaze umuntu uri ku mpapuro zamamaza igitaramo akifata amashusho avuga ko kizaba ku itariki itandukanye n’iri kuri gahunda […] sinzi indirimbo umaze gukora uko zingana n’uko zakunzwe ku buryo wanyima akaboko.”

Gusinda kwa Mitsutsu kwatumye amanurwa ku rubyiniro nabi

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Mitsutsu ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo gusa imyitwarire ye yatumye yibazwaho byinshi dore ko byageraga aho azamuka ku rubyiniro akaharyama kugera n’aho ahakurwa mu buryo budasa neza.

Benshi bavuze ko yari yanyoye agasembuye kenshi.

Yago yahaye impano ababyeyi be

Nyarwanya yashimiye ababyeyi be bose bari muri iki gitaramo, abaha impano y’ifoto ishushanyijeho Perezida Kagame.

Yago yavuze ko yabahaye iyi mpano bitewe n’uko afata umukuru w’igihugu, ko umubyeyi we rimwe na rimwe ajya amuha impanuro amubwira ko yiganye na Perezida Kagame bityo akamusaba kutamusebya.

Ati “Umukuru w’Igihugu ni umuntu ukomeye cyane kuri twe nk’abanyarwanda, ni ikigaragaza uko mufata, gusa umubyeyi wanjye ajya akunda kumpanura ambwira ko ntagomba kumusebya, kubera ko ngo yiganye na perezida kera, ni mu buryo bwo kumpa impanuro.”

Anita Pendo wari uyoboye igitaramo yagiye kitarangiye

MC Anita Pendo wari mu bayoboye iki gitaramo, yakiriye abahanzi babiri gusa Bushali na Zeo Trap ubundi ahita agenda saa tatu n’igice dore ko yari afite akandi kazi i Musanze.

Yahawe ikibanza

Yago yemerewe kuzahabwa ikibanza mu mujyi wa Kigali ku bwo kwitwara neza ku rubyiniro.

Ni ikibanza yahawe na Marshall Real Estate, sosiyete ikora ubucuruzi bw’inzu n’ibibanza hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.