Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 42, yageze I Kigali tariki 14/08/2020 aje kungiriza Mohammed Adil, akaba asimbuye Nabyl Bekraoui uheruka gutandukana n’iyi kipe
Nyuma y’iminsi yari ishize hategerejwe umutoza uzaza gusimbura Nabyl Bekraoui wari wungirije Adil Mohamed ndetse ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi, kuri uyu wa Gatanu ni bwo uyu mutoza yageze mu Rwanda.
Aganira n’urubuga rwa interineti rwa APR FC, Pablo Morchon yavuze ko azi intego ikipe ya Apr FC ifite muri uyu mwaka w’imikino, ndetse ko yizeye no kuzabigeraho afatanyije n’abayobozi b’ikipe ya APR FC.
Yagize ati: ”Nishimiye cyane kuba nkandagiye ku mugabane wa kane kuri iyi si ariko cyane cyane mu gihugu kiza cy’u Rwanda, nishimiye cyane amahirwe nahawe yo kuba nagirwa umutoza wungirije w’ikipe nziza nka APR FC, “ndashimira ubuyobozi cyane ndetse n’umutoza Adil wangiriye icyo cyizere agatanga izina ryanjye kugira ngo nze ntange ibyo mfite muri iyi kipe ndetse nzamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu .”
”Umutoza Adil yanganirije gahunda nziza iyi kipe ifite, ambwira ko ifite abakinnyi beza cyane b’abanyamwuga kandi bari ku rwego rwiza, akomeza ambwira ko mu Rwanda hari impano nziza zikeneye kuzamurwa kandi tuzaba dushyigikiwe n’abayobozi beza basobanukiwe umupira kandi bazaduha ikizakenerwa cyose, nanjye namwumvise vuba maze mwizeza kuzakorana nawe ngatanga umusanzu wanjye mu kuzamura izina APR FC.”
“Ndabizi ko tugomba kwitegura cyane kuko tuzakina amarushanwa akomeye, bakoze akazi keza umwaka ushize babasha kwegukana ibikombe bitatu kandi ndabibashimiye cyane, gusa mu mupira w’amaguru duhora twongera ku byiza dufite kugira ngo tugere ku birenzeho, ndabizeza ko tuzakora cyane kugira ngo tugere ku byiza byinshi niwo mupira w’amaguru ndetse nibwo buzima tubayemo.”
Ibigwi bya Pablo Morchón
2007-2008: Umutoza mu ishuri ry’abana ry’ikipe ya FC Barcelone riherereye iwabo muri Argentine;
2010-13: Yari umutoza wongera imbaraga mu ikipe ya Atlético Unión Sports Club Santa Fe yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine.
2013-16: Yerekeje mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani aho yari umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu mushinga w’ikipe ya Boca Junior wo gutoza umupira w’amaguru abana bo mu Buyapani.
2016-17: Yakomereje mu ikipe ya Royal Sporting Club Anderlecht yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.