Perezida Paul Kagame yemeza ko mu mwaka amaze ayobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yagowe cyane no guhuza imyumvire itandukanye y’abantu.
Ibyo Perezida Kagame yatangaje biri mu bikubiye mu kiganiro yaganiriye n’ikinyamakuru Forbes Africa, k’uko abona ukwihuza kwa Afurika, guhanga imirimo n’ibyo akunda mu buzima busanzwe.
Perezida Kagame urimo gusoza manda ye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), benshi bamufata nk’uwahinduye amateka muri uyu muryango, kuko yakoze ibintu byinshi mu gihe gito.
Ku buyobozi bwe, cyane cyane ko ari nawe uyoboye komisiyo ishinzwe amavugurura muri uyu muryango, yagize uruhare mu gutuma ibihugu byiyumvamo ubuvandimwe kuruta uko byari bimeze, ariko ikirenze ni uko ibihugu bya Afurika byemeye gusinya amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika.
Benshi batekereza ko ari akazi koroshye ariko Perezida Kagame we akavuga ko ari inshingano zari zikomeye, bitewe n’uko abantu yayoboraga bari batandukanye mu bitekererezo ndetse no mu mikorere.
Atanga urugero ati “Biba bigoye kuko ugomba kuba uhanganye n’inyungu zitandukanye z’abantu, imico n’aho baturuka na byo bitandukanye.”
Avuga ko ariko ibyo bidakwiye gukoma mu nkokora gahunda yo kwishyira hamwe kw’Abanyafurika, bakirengagiza ko buri wese afite uburenganzira bwo gukora ibintu uko abishaka.
Ati “Hari imitekerereze itandukanye (muri Afurika). Hari abantu usanga baramenyereye gukora ibintu byabo mu buryo bwabo, kabone n’ubwo wabereka cyangwa nabo bakibonera ko hari ukundi ibintu byakorwa ngo bizane inyungu, bo bagakomeza kunyura mu nzira bamenyereye.”
Perezida Kagame avuga ko ibanga yakoresheje ari ugutega ugutwi buri wese ndetse no kumva impungenge ze, ubundi ashyiraho urubuga rwo kuganiriraho ibibazo byose ariko akabereka ko ibihe Afurika igezemo byahindutse bityo n’imikorere ikwiye guhinduka.
Perezida Kagame yanavuze ku nyungu za Guverinoma zo gukorana neza n’abikorera kuko ari bo bafite ubushobozi bwo kwihutisha ubukungu bw’ibihugu. Gusa yemeza ko ku rundi ruhande n’abikorera bafite inshingano zo gufasha abaturage kubaho neza kuko ari ho bakura amaramuko.