Bahavu Jeannette usanzwe ari umukinnyi wa sinema ufite izina rikomeye mu Rwanda, yinjiye mu ivugabutumwa ndetse ku nshuro ye ya mbere ku wa 18 Mutarama 2024 yabwirije mu Itorero ryitwa ‘Shiloh Prayer Mountain Church’.
Bahavu yabwirije mu giterane cy’amasengesho yo ku wa Kane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaho ubuzima bw’ibyo twizera” cyari kiyobowe na Bishop Olive Murekatete.
Abavugabutumwa batumiwe muri iki giterane ni Bahavu Jeannette na Pastor Jean De Dieu Kuradusenge.
Nyuma y’iki giterane, Bahavu yabwiye IGIHE ko yari inshuro ye ya mbere muri uyu murimo w’Imana ndetse ko atari ibintu akora bya buri munsi ahubwo ivugabutumwa rye arikora binyuze mu kazi ke ko gukina filime.
Ati “Ntabwo ari ibintu nkora bya buri munsi, ndi umuvugabutumwa mbinyujije mu byo nkora mu kazi kanjye, hariya mwambonye ni uko bansabye ko nagira icyo mbwira aba Kristu nanjye mpitamo kubikora.”
Uretse Ivugabutumwa, umwaka ushize Bahavu yagaragaye mu mwuga wo kuyobora ibitaramo, uyu akaba ari we wayoboye icya Emmy Vox cyabaye muri Nzeri 2023.
Ku rundi ruhande ariko, Bahavu Jeannette akomeje kwamamaza ‘Season’ ya cyenda ya filime ye yise ‘Impanga series’ igomba gutangira kujya hanze binyuze ku rubuga yashinze ‘ABA’ ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.
AMAFOTO: