Abasesengura ibijyanye no kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta baravuga ko kuba mu bigo runaka hakorera abantu bafitanye amasano cyangwa ubucuti, biri mu bituma kunyereza umutungo wa Leta cyangwa kuwukoresha nabi byihuta ariko bikagorana kuwugaruza.
Ibyo biravugwa mu gihe raporo nshya y’Umugenzuzi w’Imari Leta y’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, igaragaza ko miliyali zisaga umunani zanyerejwe, kandi hari abo iyo raporo igaragaza ko bagarukamo bari no muri raporo zabanje hakibazwa impamvu badakurikiranwa.
Abasesengura iby’inyereza n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta bavuga ko iyo hari abakozi baziranye cyangwa bakomoka mu miryango ifite imirimo mu bigo bahishirana, cyangwa bagatera ubwoba abababangamiye mu kunyereza umuntungo ndetse bakabanza no kubigizayo.
Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru, Hakuzwumuremyi Joseph, agereranya iryo terabwoba rikorerwa mu bigo hagamijwe kunyereza umutungo no kuwukoresha uko bishakiye no guhirika ubutegetsi.
Agira ati “Ushaka kunyereza umutungo abanza guhirika ubutegetsi agashyiraho ikipe ye bakorana izajya imuhishira, kuki ayo makosa akorwa kandi ibyo bigo bifite abanyamategeko babireberera ndetse n’abagenzuzi”?
Ati “None se usanga abagenzuzi bahorana ubwoba iyo bagerageje kugaragaza ko umutungo ukoreshwa nabi banga kubura akazi kabo, kuko bahembwa n’ibyo bigo bakoreramo nta kuntu bagira imbaraga mu kubigenzura”.
Atanga ingero z’abakozi birukanywe muri Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE ku maherere, bazira gutambamira ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta bakaza kugira ibibazo na Minisitiri wari uriho bakanirukanwa.
Ikimenyane n’icyenewabo na cyo kiratuma umutungo wa Leta ukoreshwa nabi
Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ikibabaje cyane ari uko umutungo wa Leta unyerezwa ariko ntunagaruzwe kubera ko abanyereza uwo mutungo baba bashyigikiwe n’abandi bantu bakomeye mu buyobozi, bigatuma biyumva ko ntawabakoraho.
Atanga urugero rw’aho umunyambabanga nshingwabikorwa w’umurenge aherutse gukata amafaranga y’urugendo ku banyeshuri bari mu rugerero ruciye ingando, aza no guhagarikwa ku kazi kubera ayo makosa kuko atanabashije gusubiza ayo mafaranga yakase abo banyeshuri.
Nyamara ngo igitangaje ni ukuntu umuyobozi w’akarere uwo munyamabanga nshingwabikorwa akoreramo ahozwa ku nkeke ngo yirukanye uwakoze amakosa, ibyo bikagaragara nko kwirengagiza icyaha cyabaye ahubwo hakarebwa gusa ngo runaka ni uyu.
Agira ati “N’uwo muyobozi w’akarere muvugiye hano kuri radio naba mushyize mu bibazo, biragaragara ko uwo munyambanga nshingwabikorwa w’umurenge afite imbaraga akura mu zindi nzego, akazitwaza akora amakosa ku buryo yumva ntawamukoraho yemwe n’umuyobozi w’akarere”.
Kuki banki ntawe uyambura ngo biherere aho ariko Leta ikamburwa?
Ingabire Marie Immacule agaragaza ko impamvu Leta itishyurwa kandi ifite uburyo bwose bwo kwishyuza abayibereyemo amadeni, bigaragaza imbaraga abanyereje imitungo bafite zituma batanakurikiranwa uko bikwiye.
Avuga ko abanyereza imitungo baba bafite imitungo ariko ntinagurishwe, nyamara abaturage bo hasi bagujije banki ikabatereza cyamunara nta yandi mananiza kandi banki nta mbaraga zifite ziruta iza leta.
Agira ati “Abanyereje imitungo ko baba bafite indi mitungo kuki itavanwamo ubwishyu ngo Leta yishyurwe, ubwo urumva hatarimo ikibazo? Ese banki ko yishyuza umuntu uyibereyemo ideni Leta ifite imbaraga nyinshi biyinaniza iki”?
Amafaranga agoranye kuyagarura ariko birakorwa
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, avuga ko mu myaka itanu ishize hamaze kugaruzwa miliyali zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda zanyerejwe, kandi hanakomeje imanza zo kugaruza n’ayandi kuko abantu basaga 700 bari gukurikiranwa n’inkiko.
Avuga ko bishoboka ko abantu bakora mu bigo baziranye bashobora guhishirana bakanyereza imitungo cyangwa hakabaho koko kwitwaza icyo uri cyo amafaranga ya Leta ukayakoresha uko wishakiye ariko ko ubutabera ntawe bukingira ikibaba ahubwo iyo bamenyekenya bakurikiranwa.
Naho kubigira intakoreka bitwaje abo bakomoka hamwe cyangwa bafitanye amasano mu kazi ngo ibyo ntibyabuza ko bakurikiranwa kandi ngo niyo waba umuyobozi muto ntugomba kwemera gukora amakosa ngo kuko wabitegetswe.
Avuga kandi ko iyo abakurikiranwe ho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta bamenyekanye n’imitungo yabo ifatirwa, yenda ikibazo kikaba nk’imitungo iba itanzwi igomba gushakishwa, icyo gihe ngo ntibigaragaza imbaraga nke z’ubutabera.
Cyakora avuga ko abagikomeje gutekereza kunyereza ibya Leta no kubikoresha nabi batazihanganirwa, agasaba ubufatanye n’inzego zose ngo bakomeze gufatwa kandi baryozwe ibyo byaha bimunga ubukungu bw’Igihugu.