Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) yatangaje ko izindi mpunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500 zari mu Rwanda zitaha i Burundi kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020.
Izo mpunzi zabaga mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe zirasubira i Burundi zinyuze ku mupaka wa Nemba uherereye ku ruhande rw’i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda ugahuza u Rwanda n’u Burundi.
MINEMA yasobanuye ko izo mpunzi zitaha ku bushake bwazo. Igikorwa cyo gutaha mu mahoro ziragifashwamo na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Guverinoma y’u Burundi, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Icyiciro cya Gatatu gitashye gikurikira icya kabiri cyatashye mu byumweru bibiri bishize ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020. Iryo tsinda rya kabiri ryari rigizwe n’impunzi 507 z’Abarundi.
Aba na bo baje bakurikira abandi bo mu cyiciro cya mbere batashye mu gihugu cyabo ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020.
Abo Barundi babanza gupimwa gupimwa Covid-19 mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Mahama.
Nyuma y’uko aba mbere batashye bakavuga ko bamerewe neza, abandi basize na bo bakomeje kwiyandikisha ku rutonde rw’abashaka gutaha, gusa ibikorwa byo kubacyura bikaba bikorwa mu matsinda mu rwego rwo kubafasha kugerayo amahoro no kubitaho uko bikwiye.
Ubwo icyiciro cya kabiri cyatahaga mu byumweru bibiri bishize, abari bamaze kwiyandikisha bifuza gutaha bari 3,897, habariwemo na 485 batashye mu cyiciro cya mbere.