Amashyirahamwe y’imikino atandukanye hano mu Rwanda yamaze gufata imyanzuro y’uko imikino izakomeza nyuma y’icyorezo cya Coronavirus. Ni nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo yabitangarije amashyirahamwe y’imikino atandukanye hano mu Rwanda ko imikino izasubukurwa mu kwezi kwa Nzeri, imyitozo igasubukurwa mu kwezi kwa Kanama 2020.
Kigali Today yaguteguriye uko amashyirahamwe mu Rwanda yateguyemo gahunda y’imikino nyuma y’iki cyorezo.
Amagare hazasubukurwa umwaka w’imikino 2020
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Murenzi Abdallah, yagize ati “Ubusanzwe umwaka w’imikino utangira mu kwezi kwa mbere hategurwa Tour du Rwanda, iyo yarabaye. Kuri twe navuga ko tuzakomereza kuri Rwanda Cycling Cup mu kwezi kwa Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza.
Navuga ko ibikorwa byacu byinshi twabikoraga mu mezi umunani, turashaka kubikora mu mezi ane. Urebye twakoraga isiganwa rimwe mu kwezi ariko ubu tuzajya dukora amarushanwa abiri”.
Yakomeje avuga ko amarushanwa mpuzamahanga azitabirwa uyu mwaka ari make cyane, kuko andi yasubitswe azitabirwa ari ‘Chantal Biya’ izaba mu kwezi k’Ukwakira muri Cameroun na Shampiyona y’Isi mu gihe u Rwanda ruzabona itike yo kuyikina.
Cricket hazakinwa irushanwa rimwe, hatangirwe undi mwaka
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuhuzabikorwa wa Cricket mu Rwanda Byiringiro Emmanuel, yagize ati “Twari tumaze gukina amarushanwa abiri, imikino nisubukurwa tuzakina irushanwa rimwe kuko nta w’undi mwanya tuzabona. Bivuze ko nyuma yaryo tuzahita dutangira undi mwaka mushya w’imikino”.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bizaba bike kubera icyorezo cya Covid-19.
Rugby Shampiyona hazakinwa umwaka mushya
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, aganira na Kigali Today yagize ati “Iki cyorezo cyaje tutaratangira shampiyona yacu, imikino nisubukurwa tuzatangira umwaka mushya kuri Shampiyona”.
Ati “Ku marushanwa asanzwe yakinwaga azakomeza nk’uko byari bisanzwe, nka ‘Sevens aside’ na ‘Safiricom sevens’. Shampiyona y’amashuri na yo tugomba kuyihuza n’umwaka w’amashuri kugira ngo tubone uko tubihuza neza”.
Tennis hazasubukurwa aho imikino yari igeze
Nkuko twabitangarijwe n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Habimana Valens, yavuze ko hazubahirizwa ingengabihe yari isanzwe.
Yagize ati “Ubusanzwe umukino wacu tugendera ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis ku Isi, kandi nta gahunda yabo turabona. Gusa ku ruhande rw’ibindi bikorwa dusanzwe dukora imbere mu gihugu tuzakomereza aho twacumbikiye”.
Uyu munyamabanga yakomeje avuga ko afite impungenge ko Rwanda Open yagombaga kuba uyu mwaka izagorana, kuko amafaranga bayavanaga mu baterankunga kandi bikaba bigaragara ko abari gukora ari bake.
Inama yahuje Minisiteri ya Siporo n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, yemeje ko nta gikorwa cy’imikino kizongera gukorwa mu Rwanda kugera mu kwezi kwa Nzeri 2020, imyitozo yo ishobora gutangirana n’ukwezi kwa Kanama 2020.