Icyoreza cya Ebola cyaba cyabonewe urukingo!

Ebola yabonewe urukingo

Nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe gucunga imiti n’ibyo kurya (US FDA), kiremeza urukingo Ervebo, urukingo rwa mbere rwemejwe n’iki kigo mu gukingira virusi ya Ebola.

Indwara ya Ebola yiganje cyane mu karere n’u Rwanda ruherereyemo, cyane cyane mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), iterwa na virusi izwi nka Zaire ebolavirusi mu bantu bakuze (guhera ku myaka 18 kuzamura).

Iyi ndwara igenda ikwirakwizwa umuntu ku wundi binyuze mu maraso, amatembabuzi, gukora ku kintu yewe no ku myenda y’uyirwaye cg se inyamaswa iyirwaye.

Ni ibihe bimenyetso bigaragaza Ebola?

Ibimenyetso bya Ebola bishobora guhita bigaragara ako kanya ukimara kuyandura, bigaragazwa na:

  • Umuriro no kuribwa umutwe cyane
  • Umunaniro
  • Kuribwa imikaya (muscle pain)
  • Kumagara mu mihogo,

Bikurikirwa na:

  • Kuruka no guhitwa
  • Kwishimagura cyane
  • Kwangirika kw’impyiko n’umwijima
  • Kuva amaraso yaba imbere mu mubiri ndetse n’inyuma
Urukingo rwa Ebola ruje guhashya iki cyorezo

Urukingo Ervebo rukora rute?

Mbere yuko tuvuga ku mikorere ya Ervebo, twavuga ko uru rukingo rwatangiye kugeragezwa hagati ya 2014-2016 muri Guinea, ku bakuze guhera ku myaka 18. Maze hakaboneka ko rwizewe neza ku kigero cya 97.5% mu kurinda kwandura Ebola. Rwagiye rugeragezwa n’ahandi hatandukanye mu bihugu by’Afurika.

Kuva ubwo abasaga 15,000 muri Afurika, Uburayi n’Amerika ya ruguru bakoreweho igeragezwa maze birangira uru rukingo rwemejwe ko rwizewe.

Ervebo ni urushinge ruterwa inshuro imwe, rukaba rubonekamo urukingo rugizwe na virusi za Zaire ebolavirusi (ariyo itera ebola) ziba zikiri nzima ariko zigahindurirwa imiterere yazo (genetically engineered), ku buryo zidashobora gushegesha umubiri cg ngo zigire icyo ziwutwara.

Kugeza ubu Ebola yari imaze guhitana abatari bacye muri Afurika y’uburengerazuba ndetse n’iy’uburasira zuba.

Kuba uru rukingo rubonetse bigiye kugabanya imfu zitari nke zaterwaga n’iki cyorezo cya Ebola.

Source: https://www.fda.gov/news-events/press-announcements/first-fda-approved-vaccine-prevention-ebola-virus-disease-marking-critical-milestone-public-health

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.