Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri 160 y’abazize Jenoside

Kuva igikorwa cyo gushakisha imibiriy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira cyatangira, hamaze kubonekamo 160.

Icyuzi cya Ruramira cyamaze kumutswa hatangira igikorwa cyo gushakisha imibiri y

Icyuzi cya Ruramira cyamaze kumutswa hatangira igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywemo mugihe cya Jenoside

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyuzi cya Ruramira cyajugunywemo Abatutsi benshi.

Kugira ngo babashe gushakisha imibiri yajugunywemo, habanje igikorwa cyo kumutsa icyo cyuzi bakamyamo amazi. Kugeza ku itariki 22 Mata 2020, imibiri 160 ni yo yari imaze kubonekamo kandi igikorwa kizakomeza.

Ati “Turacyashakisha nubwo hari ikibazo cy’imvura amazi yongera akareka. Urebye harimo imibiri myinshi cyane kuko tumaze kubona 160 kandi turacyari ku nkuka hagati ntiturageramo kubera n’imvura igwa buri munsi, harimo icyondo kinshi”.

Icyuzi cya Ruramira cyahanzwe hagamijwe gufasha abahinzi b’umuceri kubona amazi yo kuhira, kikaba kiri ku buso bwa km2 ziri hagati y’ebyiri n’eshatu.

Ahandi hantu hajugunywe Abatutsi mu gihe cya Jenoside mu Karere ka Kayonza, ni mu biyaga no mu bisimu by’ahacukurwa amabuye y’agaciro i Rwinkwavu.

Kubera ko batabasha gukuramo imibiri ngo igihe cyo kwibuka abaturage bajyayo bakabibuka.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza avuga ko hari n’Abatutsi biciwe i Midiho mu Murenge wa Mukarange, na bo imibiri yabo yabuze burundu kuko ababishe banze kugaragaza aho bajugunywe.

Agira ati “Turacyafite ikibazo cyo kubona imibiri y’abacu biciwe ku rusengero rwa EAR Paruwasi ya Midiho, kuko n’abafunze bahabiciye banze kuhagaragaraza. Bishwe ku manywa y’ihangu ariko n’abari bahaturiye na bo banze kutubwira”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.