IFOTO Y’UMUNSI: “Fata umusaraba wawe ukomeze ujye mbere, Ntugire umuntu utinya kandi ntugire n’ibihe utinya” Amagambo yaherekeje ifoto Meddy yashyize hanze afite igare ry’abazunguzayi

Umuhanzi ukunzwe na benshi Ngabo Medard wamamaye kw’izina rya Meddy muri muzika nyuma y’iminsi akoze agashya ko kugira indirimbo yarebye cyane aho yishimaraga ko yagize Views zingana na Miliyoni 90 barebye ‘Slowly’ imaze imyaka 6 , yashyize hanze ifoto afashe igare maze arenzaho amagambo ameze nk’ikigisho asaba abantu kudatinya.

Ubwo yashyiraga iyi foto kurukuta rwe rwa Instagram yarengejeho amagambo agira Ati: “Ntukemere igitutu cy’iyi si. Ntukamanike amaboko kandi ugerageze guhindura, Irinde Satani azaguhunga! Reka Kristo akumurikire. Fata umusaraba wawe ukomeze ujye mbere, Ntugire umuntu utinya kandi ntugire n’ibihe utinya”.

Meddy yashyize hanze iyi foto maze arenzaho ikigisho cy’ijambo ry’Imana

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.