Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyongeye kugabanuka

Itangazo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, riramenyesha abantu bose ko guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse.


Iryo tangazo rivuga ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 908 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 883 kuri litiro.

Ugereranyije n’ibiciro byari bisanzwe, birerekana ko habaye igabanuka rigaragara kuko lisansi yari isanzwe igura Amafaranga y’u Rwanda 965 kuri litiro i Kigali, bivuze ko habaye igabanuka ry’amafaranga 57.

Naho Mazutu yari isanzwe igura Amafaranga y’u Rwanda 925 kuri litiro i Kigali, bivuze ko habaye igabanuka ry’amafaranga 42 kuri litiro.

RURA ivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaherukaga guhinduka ku itariki ya 04 Gicurasi 2020, icyo gihe nabwo bikaba byari byagabanutse.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.