Umuraperi y’igikomerezwa kw’isi Kendrick Lamar yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda maze akorera agashya abanyamakuru bari baje gufotora arinda agera mu mudoka hari nabatamuciye iryera.
Umuraperi Kendrick Lamar yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri aho yitabiriye igitaramo cya ‘Move Afrika’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 6 Ukuboza 2023. Yasohotse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe Saa 06:40.
Uyu muhanzi wageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ndege ye bwite , Kendrick Lamar yari akinzwe ibikapu impande zose n’abashinzwe kumurindira umutekano kandi nawe yambaye umupira umuhisha isura. Yari kumwe n’umugore we n’abana babiri. Umwana umwe yari amuteruye undi ateruye n’abandi bantu bo mu itsinda rye.
Yasohotse ahita yinjira mu modoka imujyana muri Marriott Hotel aho uyu muryango ugiye gucumbika. Kendrick Lamar azahurira mu gitaramo na Bruce Melodie, Zuchu na Ariel Wayz.
Mu bandi bategerejwe harimo Nkusi Arthur wahoze ari umunyamakuru, Winston Duke wamamaye muri sinema y’Isi akaba anaherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Jackie Lumbasi ukora ikiganiro kuri RBA. Undi ni Azziad Nasenya, umukinnyi wa sinema wo muri Kenya uri mu bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Kendrick Lamar amaze igihe mu bitaramo bizenguruka Isi amurika album ye nshya yise ‘Mr. Morale & the Big Steppers’.