Igihe umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Timaya azataramira i Kigali cymenyekanye

Hamenyekanye igihe icyamamare Timaya wo muri Nigeria azaza gutaramira abantu mu Rwanda ku mujyi wa Kigali .Nubundi uyu muhanzi yari yitezwe muri Kigali na mbere ariko byivangwamo na Covid 19.

Uyu muhanzi azaba aje gususurutsa abakunzi bibi bitaramo bya Jazz Junction byari bimaze imyaka 2 bisubitse kubera icyorezo cya koronavirusi, mugitaramo giteganyijwe taliki 25 Werurwe 2022.

Abategura igitaramo ncya Kigali Jazz Juction baherutse gukoresha amatora babaza abafana umuhanzi bifuza ko abataramira hagati ya Timaya, Mbosso na Buju.

Byarangiye Timaya atsinze ku bwiganze bw’amajwi 72%. RG Consult bategura ibitaramo Kigali Jazz Junction bamaze kwemeza ko Timaya azataramira i Kigali tariki 25 Werurwe 2022.Muri Werurwe 2022 nibwo byari byemejwe ko Timaya agomba gutaramira mu Kigali Jazz Junction ariko igitaramo cyiza gusubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kuva icyo gihe ibitaramo bya Kigali Jazz Junction biba mu mpera za buri kwezi ntibyongeye kuba.Umuhanzi Joe Boy wo muri Nigeria na Davis D nibo baherukaga gusurutsa abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo.

Timaya ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki muri Nigeria yakunzwe  mu ndirimbo nka “I Like The Way”, Sanko,Dance yakoranye na Rudeboy, ndetse yakoranye na Urban Boys iyitwa Show Me Love.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.