Ibikoresho Ingabo z’u Bushinwa zahaye ingabo z’u Rwanda bifite agaciro k’ibihumbi 290 by’Amadolari ya Amerika.
Indege ya Gisirikare y’u bushinwa (China Air Force) ni yo yabigejeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, byakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, washyikirije ibyo bikoresho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura, yavuze ko ibyo bikoresho byatanzwe mu rwego rewo gufasha Abaturarwanda no kongerera ubushobozi ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zikora mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ambasaderi RAO Hongwei yagize ati “Ni ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”
Ku rundi ruhande, General Jean Bosco Kazura, yashimye icyo gikorwa cy’u Bushinwa, yongeraho ko ari ikimenyetso kigaragaza ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.
Yagize ati “Iyi nkunga y’ibikoresho igaragaza ko nidushyira hamwe imbaraga zacu tuzatsinda urugamba, by’umwihariko iki cyorezo cya COVID-19.”
Ibyo bikoresho bigizwe n’amoko atandukanye y’ibyifashishwa mu kuvura COVID-19, birimo imyenda n’udupfukamunwa byambarwa n’abaganga bavura COVID-19.