PHOTOS+VIDEO:Igitabo ‘Teens Pulse Magazine’ kitezweho guhindura imibereho y’ingimbi n’abangavu (Teens) cyamuritswe ku mugaragaro

Teens Lit yamuritse igitabo kizajya gisohokamo inkuru zigamije gutanga inyigisho ku bakiri bato mu buryo bwo kubakangurira kwirinda ibishuko, ahubwo bagatangira kureba ejo heza habo hakiri kare.

Iki gitabo ‘Teens Magazine’ cyamuritswe ku munsi w’ejo tariki ya 26 Ukwakira 2024, kizajya cyandikwa n’urubyiruko rw’abakiri bato (Teens) kugirango babashe kujya batangaza ibyo babamo n’ibyo bahura nabyo babitangaho inyigisho zirimo kwirinda ibigare bibi , kugwa mu bishuko , kumenya guhakana aho biri ngombwa , kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitandukanye bizatuma umwana akomeza gukurana indangagaciro ziboneye.

Gasana Mutesi , umwanditsi akaba n’umucuruzi w’ibitabo muri Arise Book Shop avugako uko abanyarwanda barushaho gusoma ari nako bandika , aho yagize Ati: “Njyewe iyo mbonye igitabo cyasohotse mba mbonye umwanditsi mushya wavutse , mba nabonye n’umusomyi mushya umaze igihe abishyira mu bikorwa.”

Akomeza avuga ko imyitwarire y’ingimbi n’abangavu iterwa n’ibyo bakura babona , bityo akaba abona iki gitabo ‘Teens Pulse Magazine’ ari kiwe mu bintu bizafasha ingimbi n’abangavu cyane kuko ari ahantu bo bazajya biyandikira inkuru zabo bakanazisoma.

Uyu mubyeyi yavuze ko ari amahirwe u babyeyi bose ndetse n’ingimbi n’abangavu muri rusange kuba babonye igikorwa cyabasha kubaha urubuga rwo kuganiriramo no gutanga ibitekerezo byabo.

Karenzi Boris uhagarariye ibikorwa bya Lit Teens birimo Magazine , Ibiganiro , guhura n’abayobozi , gutegura events n’ibindi , avugako avugako hari ibikorwa bitandukanye batangiye birimo nka ‘Magic Thursday’ , Cheers Africa hose bagaragara batanga ubukangurambaga , bugendana no kugaragaza impano.

Mukugezaho ingimbi n’abangavu iyi Magazine , Karenzi Boris yakomeje agira Ati:“Hari ibikorwa tugiye kujyamo bya School our trips tujya mu bigo bigiye bitandukanye tubagezaho bino bitabo , tunakora bimwe muri Games zishimisha abato bakabasha kwiyumvamo kuba bakwandika , nanone bagakora izindi Games zibigisha kuba bamenya gusoma neza.”

Iki gitabo ‘Teen Pulse Magazine’ cyamuritswe kirimo inkuru zo mu rurimi rw’icyongereza , gusa uyu muyobozi muri Lit Teens yavuzeko n’izindi ndimi zatekerejweho , kuko bazasohora n’ibiri mu ndimi zindi zirimo Ikinyarwana , Igifaransa, ndetse n’igiswayiri ‘swahil’.

Umwe mu bana b’ingimbi wandika muri iki gitabo yatuganije agira Ati: “Bifite intego yo kugera kuba (Teens) ingimbi n’abangavu bikabafasha mu buzima no mubibazo byo mu myaka yabo , nibyo iki gitabo kigamije. Muri ibyo bibazo harimo nko kugira inshuti mbi , gufata imyanzuro mibi , iki gitabo nukubafasha ngo babashe gufata imyanzuro myiza.”

Pretty Mwiza , umwangavu wari uri muri uyu muhango we yavuzeko iki gitabo kizagirira akamaro abakobwa bari mu kigero nk’icye , kuko abonako hari icyo bakwigiramo nko kumenya ikigare ubarizwamo n’uburyo wacyitwaramo, kumenya kuvuga Oya aho bicyenewe ,ibintu urubyiruko rwishoramo rutagakwiye kubibarizwamo  n’ibindi.

Umutesi usoje amashuri yisumbuye umwaka ushize we yagizeze Ati: “Igitabo nk’iki gisobanuye byinshi kuri twe nk’urubyiruko , kuko icyo kivuga ni ukuduhereza umurongo muzima wo kugenderamo , ndatekereza ko kigiye gufasha benshi gufata umurongo nyawo wo kwirinda ibiyobyabwenge , Ibigare , kwirinda ingeso mbi, ndetse no kumenya icyo gukora , ugatekereza kure nk’urubyiruko rufite ejo hazaza.”

REBA VIDEO

REBA AMAFOTO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.