Igitaramo 30/40 cya Masamba uzafatanya n’abahanzi bakiri bato gisobanuye iki mu mateka y’abanyarwanda

Umuhanzi w’injyana gakondo Massamba Intore yasobanuye ko impamvu abahanzi bakiri bato ari bo yibanzeho ahitamo abazamufasha kandi nabo agafata bake ntiyafata bose.

Mu biganza bya Massamba Intore hanyuzemo abahanzi benshi baririmba gakondo arabatoza bavamo abahanzi beza b’iyo njyana harimo Jules Sentore, Teta Diana, Lionel Sentore n’abandi.

Uretse aba hari n’abandi bahanzi babanye nawe ariko batagaragara ku nteguza (Affichet), ari na ho yahereye asobanura ko yashakaga umwanya uhagije wo gutaramira abakunzi be.

Yagize ati: “Twabanye n’abahanzi benshi nabanye na Muyango, Cecile Kayirebwa, Mariya Yohana twari kumwe, Igitaramo 30/40 cyubakiye ku mateka ahanini y’imyaka 30/40 yanjye. Nkuko bizwi ntabwo twakora igitaramo gifite amasaha 10 buri wese muhaye inomero twasanga dukoze igitaramo gifata iminsi itatu.”

Yongeraho ati: “Ntabwo rero igitaramo byitwa ko kigomba kugira amasaha atatu cyangwa ane nafata aba bantu bose nkabashyira ku rubyiniro, kandi ntacyo abantu b’inshuti baje mu gitaramo cyiswe 30/40 y’ubutore bwa Massamba batahana kuko naza kwisanga naririmbye indirimbo zitarenga eshatu. Ndashaka rero kubabaririmbira amateka yose mpereye mu buhunzi, njye mu ishyamba, njye mu Rwanda rwiyubaka, nsohore abageni n’ibindi.”

Akomeza avuga ko igitaramo kigabanyijemo ibice bigera kuri bine by’urugendo rw’imyaka 30 na 40, inganzo avuga ko yatabaye kandi ikubaka Igihugu.

Icyakora avuga ko we n’abo banyabigwi bakora ikindi gitaramo nyuma, gusa akemeza ko bazaba bahari kuko mu mateka ye barimo kandi bazaramutsa abitabiriye igitaramo mu buryo bwa gitore.

Agaruka ku bahanzi yatoje, Massamba Intore yavuze ko na bo bazaba bahari kandi bazabaramutsa nk’uko batojwe, ahumuriza abazitabira ko bose bazababona, nubwo umubyeyi we Sentore Athanase yatashye ariko azafata umwanya wo kumuzirikana muri iki gitaramo kuko ari we akesha kuba Intore ndetse ko na Kamariza azazirikanwa mu buryo bwihariye kuko na we babanye mu rugendo rw’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni igitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo Ariel Wayz, Ruti Joel mu gihe DJ Marnaud azaba avanga umuziki kikazabera muri BK Arena tariki 31 Kanama 2024.

Itike ya make muri iki gitaramo iragura ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, hagakurikirayo iy’ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 35 Frw ku bashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.