Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) ruratangaza ko ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’igihugu y’ibirunga butigeze buhungabanywa n’igitero giheruka kugabwa mu karere ka Musanze kigahitana abantu 14.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ukwakira 2019, Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, ari kumwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney n’umuyobozi wa Pariki y’igihugu y’ibirunga bagiranye ibiganiro na ba mukerarugendo, bigamije kubahumuriza no kubagaragariza ko umutekano uhari n’ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri iyi Pariki bikaba bikomeje.
Mu minsi ine ishize iki gitero kibaye, urwego rw’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’igihugu y’ibirunga ntibwigeze buhagarara kuko abakerarugendo barenga 600 baturutse mu bihugu bitandukanye ari bo bamaze gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga byo muri iyi Pariki nk’uko Clare Akamanzi abyemeza.
Yagize ati “Inzego zishinzwe umutekano ziri maso, kandi turi gufatanya na zo gukaza ingamba ku buryo umutekano muri iyi Pariki ifatiye Abanyarwanda runini urushaho gukazwa.
Twanashyizeho ibyuma byabugenewe bifasha kugenzura umutekano (CCTV Cameras) ahantu henshi hatandukanye cyane cyane muri iyi Pariki, ku buryo twizeye neza ko nta muntu ushobora kwinjira ngo agire icyo ahungabanya”.
Bamwe muri ba mukerarugendo barimo abasuye iyi Pariki kuwa kabiri w’iki cyumweru, bishimiye gusura ingagi bwa mbere banemeza ko basanze umutekano usesuye.
Dr LisaHiran, umwe muri bo yagize ati “Njye nasuye ingagi ejo, bwari ubwa mbere mpagera, byaranshimishije kuzibona, nishimiye ukuntu u Rwanda ari rwiza, rutekanye, umudendezo ni wose ku buryo abifuza kuzisura ndetse n’ibindi byiza bihari babikora mu ituze”.
Undi witwa Jill Spink, umukerarugendo waje gusura Pariki y’igihugu y’ibirunga yagize ati “Nasanze u Rwanda rutekanye, inzira zose twanyuzemo tuza hano i Musanze wabonaga ahantu hose ari heza, umutekano ari wose. Njye ndabona ntawe ukwiye kugira icyo yikanga kuko inzego z’umutekano za hano ziri maso”.
Igitero giheruka kuba cyahitanye abaturage 14 bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze.
Abagizi ba nabi 19 bo bishwe mu bikorwa byo kubahiga, hafatwa abagera kuri batanu bamwe muri bo bari bihishe mu buvumo, mu mashyamba no mu bwiherero.
Abafashwe bahise batangaza ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro witwa RUD-Urunana ubarizwa mu mashyamba ya Congo Kinshasa bihishe inyuma y’iki gitero bari bafite umugambi wo gufata igihugu.
Kugeza ubu inzego z’umutekano zikaba zikomeje guhiga bukware ababigizemo uruhare bahise bakwira imishwaro.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, avuga ko inzego z’umutekano n’abaturage bari maso kugira ngo barusheho kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ayo ari yo yose yakomeza gufasha kurushaho gutanga ituze.
Yagize ati “Turashimira ba mukerarugendo ko nyuma y’iki gitero giheruka kuba batigeze bacika intege, bakomeje kugaragaza ubushake n’inyota byo gusura ibyiza nyaburanga biri muri Pariki y’igihugu y’ibirunga.
Turabizeza ko umutekano ucunzwe neza, ituze n’umudendezo birahari ku buryo gahunda zose zirebana n’ibikorwa bitandukanye birimo no gusura Pariki zirakomeje”.
Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu y’ibirunga butangaza ko nibura buri kwezi abakerarugendo bari hagati ya 3,500 na 4,000, ari bo basura iyi Pariki.