“Igiti cy’Imana y’abagore” cyatemwe ngo cyanatumaga abakobwa babona abagabo

Abatuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko ahahoze igiti kizwi “nk’Imana y’abagore” hashyirwa ikirango kigaragaza amateka y’icyo giti.

"Igiti cy

“Igiti cy’Imana y’abagore” imashini yarakirimbuye cyose kuko hagiye kunyura umuhanda wa kaburimbo

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 23 Kanama 2017, nibwo imashini ikora umuhanda Rutsiro-Karongi, yarimbuye icyo giti kuko cyari kiri ahagomba kunyura uwo muhanda wa kaburimbo.

Mu mizi y’icyo giti habagamo umwobo umeze nk’ubuvumo. Umugore wabaga yananiwe kubyara yinjiragamo agahita abyara. Icyo giti ngo cyanatumaga abakobwa bagumiwe babona abagabo ; nk’uko bivugwa na Habimana Amri.

Agira ati ʺNi igiti cy’amateka, natwe twavutse tubyumvana ababyeyi bacu. Umubyeyi yabaga ari ku nda yananiwe kubyara, akaza akinjiramo, agahita abyara.

Abakobwa babaga bagize imyaka myinshi batarabona abagabo nabo barazaga, bakahava babonye abagabo, niyo mpamvu tutifuza ko amateka yacyo yibagirana.ʺ

Kiriya giti imashini iri kurimbura ngo cyatumaga abagore bananiwe kubyara babyara neza ndetse ngo kigaha abakobwa abagabo

Kiriya giti imashini iri kurimbura ngo cyatumaga abagore bananiwe kubyara babyara neza ndetse ngo kigaha abakobwa abagabo

Mugenzi we witwa Munganyinka Leocadie agira ati ʺIgiti nka kiriya nticyakagombye gukurwaho, bari kureba uburyo bagica ku ruhande kuko gifite amateka akomeye ku Banya-Karongi.

Ariko niba n’ibyo bibaye, nibura nibahashyire ikimenyetso ku buryo n’abazavuka bazamenya ayo mateka.ʺ

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocelle avuga ko uburemere bw’amateka y’icyo giti n’ubw’umuhanda uri gukorwa ntaho bihuriye, akaba ari yo mpamvu cyakuweho.

Avuga kandi ko nyuma yo kureba neza agaciro k’ayo mateka bashobora kuzafata umwanzuro wo kugira ikimenyetso bahashyira nk’uko bikomeje kwifuzwa n’abaturage.

Agira ati ʺUfashe ayo mateka yacyo ntago wayagereranya n’igikorwa remezo nk’umuhanda wahacishijwe.

Gusa tuzicara turebe uburemere bw’ayo mateka, noneho harebwe niba,nk’uko babyifuza hashyirwa ikimenyetso kibutsa ayo mateka.ʺ

Abaturage bifuza ko ahari "Igiti cy

Abaturage bifuza ko ahari “Igiti cy’Imana y’abagore” hashyirwa ikindi kimenyetso kigaragaza amateka y’icyo giti







Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.