Ihere ijisho ku Mafoto 10 y’ubwiza bwa Miss Nishimwe Naomi wambitswe impeta n’umushoramari w’umunyamahanga bari bamaranye iminsi mu rukundo

Nyampinga w’u Rwanda 2020 Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we Michael Tesfay bamaze igihe bakundana.

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2024 ubwo Michael Tesfay yafashe icyemezo agasaba Naomie ko yazamubera umugore na we akabyemera.

Mu magambo Miss Nishimwe Naomie yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari we uzarota abanye na we. Ati “Sinjye uzarota mbanye na we ubuzima bwanjye bwose busigaye.”

Aba bombi bagiye kubana nyuma y’uko inkuru yabo y’urukundo yatangiye kumenyekana mu ntangiriro za 2022, kuva icyo gihe bagiye bagaragarizanya urukundo ku mbuga nkoranyambaga kuburyo abenshi bategereje ubukwe bw’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi ndetse n’uyu musore w’umunyamahanga w’umushoramari.

Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we Michael Tesfay

AMAFOTO:

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.